Saturday, January 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

radiotv10by radiotv10
17/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko bwashyizeho siporo rusange ikorwa kabiri mu kwezi hirya no hino mu karere aho abyitabira bapimwa indwara zitandura bakanagirwa inama y’uburyo bwo kwitwara mu kuzirinda naho ikigo cy’ubuzima RBC cyo kivuga ko mu guhashya izo ndwara nibura umuntu  agomba gukora siporo iminota 30 buri munsi.

Nyuma ya siporo rusanjye abatuye mu mujyi wa Rusizi bakoranye n’abayobozi b’akarere ndeste n’intumwa z’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Niyonsenga Simon Pierre ushinzwe ibikorwa byo kurwanya diyabete muri RBC yabwiye abayitabiriye akamaro ka Siporo mu kwirinda  ndwara zitandura .

Ati “Icyintu icyo ari cyo cyose mu mubiri w’umuntu gitemberezwa n’amaraso.iyo umuntu adakora siporo umubiri umera nk’aho usinziriye amaraso ntatembere,  ariko iyo umuntu akoze siporo amaraso agatembera akagera mu bice byose by’umubiri bikarinda indwara zitandukanye”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred wakoranye siporo n’abatuye umujyi wa Rusizi avuga ko ubuyobozi bwashyizeho gahunda ihoraho yo gukora siporo ihuriweho inshuro ebyiri mu kwezi ikorerwa mu mirenge yose ndetse igakurikirwa n’ibikorwa byo gupima ku buntu indwara zitandura zirimo diyabete n’umuvuduko w’amaraso.

Ati “Gahunda ya kabiri mu kwezi, ntago ari hano mu mujyi gusa ni mu mirenge yose uko ari 18. Habanza siporo nyuma yayo ibigonderabuzima byo muri iyo mirenge bigabapima umuvudu w’amaraso n’isukari mu mubiri.”

Uwitwa Nirere Jeanine wo mu murenge wa Kamembe witabiriye siporo akanipimisha indwara zitandura ku nshuro ya mbere avuga ko mbere yumvaga ko gukora siporo bireba abakire gusa ariko ko akimara gusanga ahagaze neza agiye kurushaho kwita ku  buzima bwe akora siporo mu buryo buhoraho.

Ati “Ni ubwa mbere nipimishije, ntago najyaga mbyitaho ni uko numvise ko hari siporo no gupima abantu nanjye nkitabira, basanze nta kibazo mfite ariko ngiye guhagarika kunywa inzoga njye nkora siporo nyuma yo kumva inama bampaye”.

Mbarushimana Alphonse ushinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’imiryango nyarwanda irwanya indwara zitandura (NCD Alliance) avuga ko urubyiruko rukwiye gukangukira kwirinda izi ndwara kuko zifata abageze mu myaka yo gukora zikaba zadindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange .

Agira ati “Urebye abantu bahitanwa na diyabete bari hagati y’imyaka 18 na 69. Mu myaka iri hagati aho ni ho umuntu aba arangije kwiga atangiye gukora, iyo tumutakaje tuba tubuze imbaraga. Icya kabiri izi ndwara ziganisha ku bukene bitewe no kuba hari ubushozi butakara mu kuzivuza bwakabaye bukoreshwa mu kwiteza imbere hakiyongeraho ko zigabanya imbaraga zo gukora kuko hari abatakaza ibice by’umubiri kubera Diyabete”.

Imibare itangwa n’ikigo cy’ubuzima (RBC) igaragaza ko indwara ya diyabete n’iziyishamikiyeho zihitana abagera ku 2000 buri mwaka mu Rwanda mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima  (WHO) rivuga ko ku mwaka iyi ndwara yica abantu miriyoni 1.5.

WHO ikomeza ivuga ko mu myaka 20 iri imbere umubare w’abarwaye diyabete uzikuba 2 mu gihe reta z’ibihugu zitaba zifashe ingaba zo kuyirwanya.

Ab’i Rusizi bakoze siporo rusange
Biyemeje kuzajya bayikora kabiri mu kwezi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − two =

Previous Post

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Next Post

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Related Posts

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora...

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

by radiotv10
02/01/2026
0

Congolese refugees living in Rwanda have sent a message to FARDC Major General Sylvain Ekenge, who recently used language that...

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

In today’s world, more and more people are turning to surgery to improve the way they look. From nose jobs...

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

IZIHERUKA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure
MU RWANDA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.