Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko bwashyizeho siporo rusange ikorwa kabiri mu kwezi hirya no hino mu karere aho abyitabira bapimwa indwara zitandura bakanagirwa inama y’uburyo bwo kwitwara mu kuzirinda naho ikigo cy’ubuzima RBC cyo kivuga ko mu guhashya izo ndwara nibura umuntu agomba gukora siporo iminota 30 buri munsi.
Nyuma ya siporo rusanjye abatuye mu mujyi wa Rusizi bakoranye n’abayobozi b’akarere ndeste n’intumwa z’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Niyonsenga Simon Pierre ushinzwe ibikorwa byo kurwanya diyabete muri RBC yabwiye abayitabiriye akamaro ka Siporo mu kwirinda ndwara zitandura .
Ati “Icyintu icyo ari cyo cyose mu mubiri w’umuntu gitemberezwa n’amaraso.iyo umuntu adakora siporo umubiri umera nk’aho usinziriye amaraso ntatembere, ariko iyo umuntu akoze siporo amaraso agatembera akagera mu bice byose by’umubiri bikarinda indwara zitandukanye”.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred wakoranye siporo n’abatuye umujyi wa Rusizi avuga ko ubuyobozi bwashyizeho gahunda ihoraho yo gukora siporo ihuriweho inshuro ebyiri mu kwezi ikorerwa mu mirenge yose ndetse igakurikirwa n’ibikorwa byo gupima ku buntu indwara zitandura zirimo diyabete n’umuvuduko w’amaraso.
Ati “Gahunda ya kabiri mu kwezi, ntago ari hano mu mujyi gusa ni mu mirenge yose uko ari 18. Habanza siporo nyuma yayo ibigonderabuzima byo muri iyo mirenge bigabapima umuvudu w’amaraso n’isukari mu mubiri.”
Uwitwa Nirere Jeanine wo mu murenge wa Kamembe witabiriye siporo akanipimisha indwara zitandura ku nshuro ya mbere avuga ko mbere yumvaga ko gukora siporo bireba abakire gusa ariko ko akimara gusanga ahagaze neza agiye kurushaho kwita ku buzima bwe akora siporo mu buryo buhoraho.
Ati “Ni ubwa mbere nipimishije, ntago najyaga mbyitaho ni uko numvise ko hari siporo no gupima abantu nanjye nkitabira, basanze nta kibazo mfite ariko ngiye guhagarika kunywa inzoga njye nkora siporo nyuma yo kumva inama bampaye”.
Mbarushimana Alphonse ushinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’imiryango nyarwanda irwanya indwara zitandura (NCD Alliance) avuga ko urubyiruko rukwiye gukangukira kwirinda izi ndwara kuko zifata abageze mu myaka yo gukora zikaba zadindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange .
Agira ati “Urebye abantu bahitanwa na diyabete bari hagati y’imyaka 18 na 69. Mu myaka iri hagati aho ni ho umuntu aba arangije kwiga atangiye gukora, iyo tumutakaje tuba tubuze imbaraga. Icya kabiri izi ndwara ziganisha ku bukene bitewe no kuba hari ubushozi butakara mu kuzivuza bwakabaye bukoreshwa mu kwiteza imbere hakiyongeraho ko zigabanya imbaraga zo gukora kuko hari abatakaza ibice by’umubiri kubera Diyabete”.
Imibare itangwa n’ikigo cy’ubuzima (RBC) igaragaza ko indwara ya diyabete n’iziyishamikiyeho zihitana abagera ku 2000 buri mwaka mu Rwanda mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko ku mwaka iyi ndwara yica abantu miriyoni 1.5.
WHO ikomeza ivuga ko mu myaka 20 iri imbere umubare w’abarwaye diyabete uzikuba 2 mu gihe reta z’ibihugu zitaba zifashe ingaba zo kuyirwanya.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








