Umugabo w’imyaka 76 wo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, wari wavuye iwe agiye kuvumba inzoga yari yahishijwe n’umuvandimwe we utuye mu Murenge wa Cyato, yabonetse yarapfuye ari mu mugezi, bigakekwa ko yaba yaranyereye akagwamo agahita ahasiga ubuzima.
Nyakwigendera wari utuye mu Mudugudu wa Gahisi mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Nyiranda, yari yavuye iwe ku wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo agiye ku muvandimwe we utuye mu Mudugudu wa Bwanama mu Kagari ka Mutongo mu Murenge wa Cyato uhana imbibi n’uwari utuyemo nyakwigendera.
Kuva icyo gihe ava iwe, ab’iwe barimo umugore wa nyakwigendera ntibongeye kumuca iryera, babanza no gutekereza ko yaba akiri ku muvandimwe we.
Umugore wa nyakwigendera avuga ko byageze ku Cyumweru bataramubona, bagahamagara umuvandimwe w’umugabo we bamubaza niba baba bakiri kumwe, akabahakanira, kuko yababwira ko uwo munsi ubwo yazaga yahise ataha.
Yahise yigira inama yo kubimenyesha abayobozi b’Inzego z’Ibanze, zitangira kumushakisha, ziza kubona umurambo we kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo mu Mugezi wa Nyirabanda ugabanya iriya Mirenge ibiri.
Abaturanyi ba nyakwigendera, bakeka ko yaba yaratashye akagwa kamuganjije agashaka kunyura inzira ya hafi yambuka ikiraro, akaza kugwa muri uyu mugezi agahita ahasiga ubuzima, kuko icyo Kiraro n’ubundi cyangiritse ndetse kidakunze gukoreshwa.
Umwe mu baturanyi ati “Iyo imvura yabaye nyinshi umugezi uruzura uhanyuze akaba yanyerera kuri utwo duti akagwamo. Ni byo dukeka byabaye kuri uriya musaza.”
Rangiro Mutesa uyobora Umurenge wa Rangiro, yemeje aya makuru y’ibyago bagize, akihanganisha umuryango wa nyakwigendera, akanaboneraho kugira inama abantu kudakoresha kiriya kiraro, byumwihariko igihe imvura yaguye, kuko ibiti biriho biba binyerera, ariko ko n’ubuyobozi bufite gahunda yo kukihakura.
RADIOTV10











