Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

radiotv10by radiotv10
20/11/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenge wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, ku Kibuga cy’Indege aho Perezida Kagame yahaye ikaze Emir wa Qatar, uje ayoboye itsinda ry’abayobozi mu nzego nkuru za kiriya Gihugu.

Muri uyu muhango wabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Emir wa Qatar, yakiriwe mu cyubahiro gihebuje, mu karasisi gasanzwe kakira abanyacyubahiro.

Nyuma yo kuramukanya, Perezida Kagame yahise aha ikaze Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani amugaragariza bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu bari bagiye kumwakira.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano n’imikoranire, bisanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

U Rwanda na Qatar, bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye n’imikoranire mu nzego zinyuranye, zirimo iz’iterambere ry’ubukungu, mu by’umutekano, ndetse no mu zindi nzego.

Perezida Kagame na we aheruka muri Qatar, aho yariyo mu ntangiro z’uku kwezi, aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development).

Umukuru w’u Rwanda kandi n’ubundi yari yakiriwe na Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani basanzwe banafitanye umubano mwiza nk’inshuti, bombi bahuje kureba kure mu iterambere ry’Ibihugu byabo.

Emir wa Qatar, na we mu bihe bitandukanye yagendereye u Rwanda, nko muri Mata 2019, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu, rwasize umubano w’Ibihugu byombi urushijeho gutera imbere.

Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wanagarutse mu Rwanda muri 2022 ubwo yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Commonwealth w’Ibikoresha Icyongereza CHOGM, yakunze kugaragaza Perezida Kagame nk’inshuti ye ikomeye, akaba Umuyobozi ureba kure.

Emir wa Qatar agendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda
Abo muri Qatar

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − eight =

Previous Post

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Next Post

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Related Posts

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.