Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho ipoto y’umuyoboro mugari w’amashanyarazi, ariko amaze iyo myaka yose yarabuze uwamukemurira iki kibazo.
Nyirahategekimana Speciose utuye mu Mudugudu wa Kabigabiro, Akagari ka Bunyoni, Umurenge wa Kivumu, avuga ko ababazwa no kubona ipoto y’umuyoboro mugari w’amashanyarazi yashinzwe mu mbuga ye none imyaka ikaba ibaye 14 asiragira ku ngurane y’amafaranga ibihumbi 400 yemerewe.
Yagize ati “Abarundi baje kubaka batubwiye ko bazatwishyura. Igihe amafaranga bavuze ngo yasohotse nagiye ku murenge bambwira ko uwayubatse ngo yatorotse. Nkibaza ngo kuki ari njye bimye amafaranga! Narakurikiranye ariko kugeza n’ubu sindayabona nyamara aba nyuma yanjye barayishyuye. Nta hantu ntagejeje ikibazo cyanjye nyamara ntacyo bansubiza.”
Uyu muturage akomeza agaragaza ingaruka uku gusiragira byamuteye, ari na ko atakamba asaba ko yahabwa ayo mafaranga y’ingurane y’ubutaka bwe.
Nyirahategekimana Speciose ati “Amafaranga narayabuze, n’ubutaka ndabubura. Nk’ubu umuhungu wanjye agize imyaka 22 yabuze aho yasiza ikibanza cyo kubaka none yarangaye. Nabuze byose, bampejeje inyuma y’amateka.”
Ni mu gihe ubwo umunyamakuru yavuganaga n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), ishami rya Rutsiro, Bahoranimana Barnabé, yamwizeje ko agiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemurwe.
Ibibazo by’itinda ry’ingurane z’ubutaka bw’abaturage bwubakwaho ibikorwa by’inyungu rusange biri mu bikunda kugaragara cyane mu bihangayikishije abaturage, mu gihe Itegeko rigenga ingurane ku bikorwa by’inyungu rusange ryo mu mwaka wa 2015 riteganya ko nta muntu wemerewe kubuza ko hari igikorwa cy’inyungu rusange kinyuzwa mu butaka bwe, ariko kandi rikavuga ko icyo gikorwa gitangira ari uko nyir’ubutaka abanje kwishyurwa ingurane ikwiye.



Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10







