Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

radiotv10by radiotv10
24/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwemeje ifungwa ry’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru barimo abo mu cyiciro cy’Abajenerali, barimo Lt Gen Pacifique Masunzu, ariko bwirinda kuvuga icyo afungiye.

Ifungwa rya Lt Gen Pacifique Masunzu ryavuzwe mu ntangiro z’uku kwezi k’Ugushyingo, aho byavugwaga ko yafatiwe i Kisangani mu Ntara ya Tshopo agahita yoherezwa i Kinshasa gufungirwayo.

Gen Pacifique Masunzu wayoboraga ibikorwa bya gisirikare mu karere ka Gatatu kagizwe n’Intara za Kivu zombi na Ituri, zisanzwe zirimo imirwano ikomeye, byavugwaga ko yafunzwe kubera guha FARDC amakuru anyuranye n’ukuri yakusanyijwe n’ubutasi, ndetse anashinjwa kugira uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Nzibira muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Epfo, uherutse gufatwa n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23.

Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yemeje ko hari abasirikare bakuru bafunzwe, gusa ntiyabitangaho ibisobanuro birambuye.

Uku kwemezwa ifungwa ry’aba basirikare bakuru, byaje nyuma yuko hari bamwe mu banyamakuru ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, batangiye gutera hejuru ko aba Bajenerali baba baranishwe.

Maj Gen Sylvain Ekenge yemeremereye ikinyamakuru cyitwa BBC ko mu bafunzwe harimo Lt Gen Pacifique Masunzu, gusa yirinda kuvuga icyo afungiye, ngo kuko akiri gukorwaho iperereza, kandi adashaka kuribangamira.

Umuvugizi wa FARDC, yagize ati “Ndabyemeza General Masunzu ari mu bafunzwe, ariko ku mpamvu z’iperereza no kugira ngo ntamena ibanga, itegeko ritubuza kwinjira mu birambuye. Ni yo mpamvu tutavuze amazina y’abaregwa muri iyi dosiye.”

Yanemeje kandi ko na Maj Nyembo Abdallah ma we afunzwe, kimwe n’abandi bo ku rwego rw’Abajenerali, bafungiye “ibyaha bikomeye bijyanye n’umutekano w’Igihugu.”

Hamwe n’abandi basirikare atavuze amazina ariko bafunzwe, Umuvugizi wa FARDC, yagize ati “Ibi ni byo abaturage bifuza kumenya muri aka kanya. Ni byo, abasirikare benshi bo ku rwego rwo hejuru no ku rwego rw’Abajenerali barafunze, turabyemeje, kandi bakurikiranyweho ibikorwa bibi bikomeye cyane bifitanye isano n’umutekano w’Igihugu.”

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Maj Gen Ekenge yari yabanje kumenyesha abanyamakuru ko batemerewe kubaza ibibazo ku byo yari agiye gutangaza, ku bw’impamvu z’iperereza riri gukorwa kuri abo basirikare bakuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + one =

Previous Post

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Next Post

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Related Posts

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na...

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b'abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry'Abihayimana muri Nigeria

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.