Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo byafunzwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi y’iki Gihugu cy’i Burayi.
Ni umukwabu wagutse wakozwe muri aka gace ka Matonge ko muri Komini ya Ixelles i Bruxelles ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Nk’uko byatangajwe ku Gitangazamakuru cy’Igihugu RTBF, byemejwe ko gufunga biriya bikorwa by’ubucuruzi, ari icyemezo cy’Ubushinjacyaha bw’Umugenzuzi w’Umurimo i Bruxelles.
Uwatanze amakuru yagize ati “Abantu bagera muri maganabiri bo muri serivisi za Polisi ndetse n’ubugenzuzi, boherejwe muri uyu mukwabu, hagenzuwe ibikorwa by’ubucuruzi 48, kandi byinshi muri byo byarafunzwe.”
Nk’uko bitangazwa n’Urwego rushinzwe Ubugenzuzi bw’Umurimo i Bruxelles, ibikorwa byinshi byafunzwe ku mpamvu zifitanye isano n’impushya z’umurimo, ndetse hakaba haratahuwe abakozi 67 bakora badafite izo mpushya.
Kiriya gitangazamakuru cyatangaje ko “Inzego zaciye amande ibikorwa 14 bikora bitarabimenyekanishije, ibindi bitadantu bihanirwa amakosa ajyanye n’imikorere, irimo kutubahiriza igihe cy’akazi, mu gihe ibindi bitanu byahaniwe guha akazi abantu badafite uburenganzira bwo gutura.”
Kariya gace ka Matonge kazwiho kuba gacururizwamo ibicuruzwa byiganjemo ibituruka muri Afurika, kanazwiho kuba kabonekamo ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, kanakoreramo abacuruzi b’Abanyanyarwanda.
RADIOTV10











