Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

radiotv10by radiotv10
28/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y’intangarugero muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi ku bana bafite ubumuga bukabije.

Abanyeshuri bafite ubumuga baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, ndetse muri iki gihe gahunda ziriho z’uburezi zitegeka ko biga mu mashuri amwe n’abadafite ubumuga, nyamara abarimu bahuguriwe kubigisha ni bake cyane.

Politike y’uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n’abandi badafite ubumuga.

Ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022 bigaragaza ko mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 17, abagera kuri 65% ari bo babasha kugera mu ishuri, ugereranyije na 81% badafite ubumuga.

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda iherutse gutangaza ko amakuru y’agateganyo bafite yavuye mu bushakashatsi bakoze yerekanye ko ubu babarura abana 17,302 batiga. Ikavuga ko iki ari ikibazo gikenewe kugira icyo gikorwaho kugira ngo abana bose babashe kubona uburezi bungana. Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD,

Yagize ati “Ku bana bakeneye uburezi bwihariye, hari abana bafite ubumuga buremereye usanga kugira ngo babashe kwigana n’abandi mu miterere y’amashuri yacu dufite kugeza uyu munsi bigoranye. Ibigo rero bishobora gufasha abo bana usanga byose ari ibigo byigenga, amafaranga baba bishyuza ababyeyi ntibayabone. Ni yo mpamvu tuvuga ko hakenewe amashuri afite uburezi bwihariye, areba abana bafite ubumuga buremereye.”

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko mu gihugu hose hagiye kubakwa amashuri atanu yihariye azafasha abo bana nk’uko byatangajwe na Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi,

Yagize “Ubu ngubu Leta y’u Rwanda irimo gushyiraho amashuri y’intangarugero atanu ku buryo buri Ntara izaba ifite iryo shuri. Ayo mashuri rero akazaba yaguwe, afite ibikoresho byose bishoboka kugira ngo atange urugero rw’uburyo andi mashuri yakora. Abana bafite ubumuga bukabije ni bo bazajya bayoherezwamo.”

Minisitiri kandi yavuze ko ayo mashuri azaba ari aya Leta ku buryo nta kiguzi abazayigamo bazajya batanga.

Ati “Azaba ari amashuri ya Leta, mu mashuri ya Leta rero nta kiguzi ababyeyi basabwa, ahubwo hari nka school feeding ari yo ababyeyi bazajya basabwa. Ubu ngubu ari muri gahunda yo kubakwa, turateganya ko mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere ari bwo aya mashuri azaba yuzuye atangiye gukoreshwa.”

Imibare ya 2022 yerekana ko abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye barenga 38,937, barimo abahungu 17 322 n’abakobwa 21 615.

Minisitiri w’Uburezi

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

27/11/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.