Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y’intangarugero muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi ku bana bafite ubumuga bukabije.
Abanyeshuri bafite ubumuga baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, ndetse muri iki gihe gahunda ziriho z’uburezi zitegeka ko biga mu mashuri amwe n’abadafite ubumuga, nyamara abarimu bahuguriwe kubigisha ni bake cyane.
Politike y’uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n’abandi badafite ubumuga.
Ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022 bigaragaza ko mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 17, abagera kuri 65% ari bo babasha kugera mu ishuri, ugereranyije na 81% badafite ubumuga.
Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda iherutse gutangaza ko amakuru y’agateganyo bafite yavuye mu bushakashatsi bakoze yerekanye ko ubu babarura abana 17,302 batiga. Ikavuga ko iki ari ikibazo gikenewe kugira icyo gikorwaho kugira ngo abana bose babashe kubona uburezi bungana. Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD,
Yagize ati “Ku bana bakeneye uburezi bwihariye, hari abana bafite ubumuga buremereye usanga kugira ngo babashe kwigana n’abandi mu miterere y’amashuri yacu dufite kugeza uyu munsi bigoranye. Ibigo rero bishobora gufasha abo bana usanga byose ari ibigo byigenga, amafaranga baba bishyuza ababyeyi ntibayabone. Ni yo mpamvu tuvuga ko hakenewe amashuri afite uburezi bwihariye, areba abana bafite ubumuga buremereye.”
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko mu gihugu hose hagiye kubakwa amashuri atanu yihariye azafasha abo bana nk’uko byatangajwe na Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi,
Yagize “Ubu ngubu Leta y’u Rwanda irimo gushyiraho amashuri y’intangarugero atanu ku buryo buri Ntara izaba ifite iryo shuri. Ayo mashuri rero akazaba yaguwe, afite ibikoresho byose bishoboka kugira ngo atange urugero rw’uburyo andi mashuri yakora. Abana bafite ubumuga bukabije ni bo bazajya bayoherezwamo.”
Minisitiri kandi yavuze ko ayo mashuri azaba ari aya Leta ku buryo nta kiguzi abazayigamo bazajya batanga.
Ati “Azaba ari amashuri ya Leta, mu mashuri ya Leta rero nta kiguzi ababyeyi basabwa, ahubwo hari nka school feeding ari yo ababyeyi bazajya basabwa. Ubu ngubu ari muri gahunda yo kubakwa, turateganya ko mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere ari bwo aya mashuri azaba yuzuye atangiye gukoreshwa.”
Imibare ya 2022 yerekana ko abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye barenga 38,937, barimo abahungu 17 322 n’abakobwa 21 615.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10







