Inkongi ikomeye yibasiye inyubako zituwemo n’abantu muri Hong Kong, imaze guhitana abagera ku 128, barimo n’umwe uri mu bashinzwe kuzimya umuriro. Inzego z’ubutabazi zatangaje ko imirambo 16 ikiri mu nyubako, mu gihe abantu 79 bakomeretse, barimo abashinzwe kuzimya umuriro 12.
Ni mu gihe kandi amakuru ku bantu basaga 200 ataramenyekana, ibiteye ubwoba bwinshi imiryango yabo ko baba baba bahaburiye ubuzima. Kuri ubu imirambo ikomeje gukurwa ahabereye inkongi ipfunyitse mu mifuka. Abakora ubutabazi na bo bari gukorera ku muvuduko wo hejuru, kugira ngo barebe ko babasha kurokora ubuzima bw’abantu, aho bamaze kurokora umugore, umusaza ndetse n’amatungo magufi.
Inyubako umunani zahiye zari mu bikorwa byo kuvugururwa kuva muri Nyakanga 2024, zikingiye n’ibiti n’imyenda.
Abayobozi bemeje ko ikoreshwa rya styrofoam, ibikoresho byaka cyane, ari ryo ryatumye umuriro ukwira vuba.
Leta yatangije iperereza ryimbitse ku cyateye inkongi. Kuri ubu abayobozi babiri b’isosiyete Will Power Architects batawe muri yombi n’urwego rubishinzwe (ICAC), mu gihe abakozi batatu bakuru b’isosiyete Prestige Construction & Engineering Co na bo bafashwe mbere bakekwaho ubwicanyi buturutse ku burangare.
Polisi ya Hong Kong yari yatangaje ko mu nyubako imwe basanze amadirishya afunzwe, bishobora kuba byaragize uruhare mu gukwirakwiza inkongi vuba.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10











