• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

radiotv10by radiotv10
29/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo umuhanzi B-Face w’i Burundi yumvikanamo avugamo amagambo y’ibitutsi ku Banyarwanda, byamenyekanye ko yabarwaniye ishyaka, kuko ari agace kakaswe mu kiganiro kirekire, yavugiyemo ko aheruka gushyamirana n’umuntu yumvise avuga nabi Abanyarwanda.

Amashusho y’uyu muhanzi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yari yababaje benshi, aho uyu Muhanzi B-Face ukunze no gutaramira mu Rwanda yumvikana avuga amagambo mabi ku Banyarwanda.

Muri ayo mashusho yakaswe, hari aho uyu muhanzi aba agira ati “Abanyarwanda mwese muri imbwa, Abanyarwanda mwese muri imihirimbiri, Abanyarwanda mwese muri abagome.”

Aka gace kari kakaswe muri icyo kiganiro, kari katumye uyu muhanzi yijundikwa n’Abanyarwanda benshi, bamwe banabigaragariza ku mbuga nkoranyambaga, banenga uyu muhanzi kuba yabatutse.

Gusa byamenyekanye ko ari agace gato kakaswe mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wamubajije igihe aheruka kurwanira n’icyari cyabiteye.

Muri iki kiganiro, uyu muhanzi avuga ko ubwo umuhanzi Kirikou w’i Burundi aheruka gutaramira mu Rwanda akazimirizwaho ibyuma, hari mwene wabo w’Umurundi yumvise ari kuvuga nabi Abanyarwanda, bikamubabaza.

Ati “Umuniga yaraje avugira ahantu twari twicaye, aravuga ati ‘sha Abanyarwanda mwese muri imbwa, Abanyarwanda mwese muri imihirimbiri, Abanyarwanda mwese muri abagome’, ndangije ndamubwira nti ‘bro iyo uri kujeneraliza [gushyira abantu muri rusange] ikintu cyakoze umuntu umwe, uba uri gukora amakosa kubera ko Abanyarwanda, yaba Abarundi barabakeneye, n’abo Banyarwanda baradukeneye.”

Uyu muhanzi akomeza avuga byumwihariko mu ruganda rw’imyidagaduro, Abanyarwanda n’Abarundi baruhuje kuko banafite byinshi basangiye, yaba ururimi ndetse n’umuco.

Ati “Isoko ryabo riri hano, natwe isoko ryacu riri hariya, kubera ko ururimi ni rumwe. Rero iyo urimo uravuga ngo bose ni imbwa, uba uru kudekona [gutandukira] cyane rwose. Ubwo rero umujama ahita ambwira ngo ‘niba wumva wabavugira na we uri imbwa mu bandi’ […] ni wo munsi narwanye.”

Uyu muhanzi avuga ko ibyo yabwiwe n’uwo muntu wavugaga nabi Abanyarwanda byahise bimuzamurira umujinya, agahita amukubita umugeri.

Umuhanzi B-Face asanzwe anasura u Rwanda akanaganira n’ibitangazamakuru byaho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − eight =

Previous Post

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

Next Post

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w'umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.