Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
30/11/2025
in SIPORO
0
Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Biniam Girmay ukomoka mu Gihugu cya Eritrea ni we wabaye Umukinnyi w’umwaka muri Afurika mu mukino w’amagare muri 2025, mu bihembo byatangiwe i Kigali muri Zaria Court kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025.

Biniam yatsinze bagenzi be bo muri Eritrea ari bo Henok Mulubrhan na Milkias Maekele bari baje mu batatu ba nyuma bahatanira iki gihembo.
Biniam utagaragaye i Kigali yavuze ko ashimira abateguye ibi bihembo ndetse abasaba ko bakomeza kugira umutima wo guteza imbere umukino w’amagare muri Afurika.

Mu cyiciro cy’Abagore, Kimberley Le Court ukomoka mu birwa bya Maurice yatsinze Gerefiel Selam Amha na Kahsay Tsige Kiros bombi bo muri Ethiopia, bakaba ari bo bari basigaye mu batatu ba nyuma bahatanira iki gihembo.

Mu bihembo byatanzwe kandi, hahembwe Paul Daumont wo muri Burkina Faso nk’Umukinnyi mwiza w’Umunyafurika wahize abandi mu batarabigize umwuga. Umunya-Uganda Charles Kagimu n’Umurundikazi Odette Nsengiyumva bahembwe nk’abakinnyi bahize abandi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Mu Banyarwanda bahize abandi mu mwaka wa 2025, MASENGESHO Vainqueur waje imbere y’abandi Banyarwanda muri Tour du Rwanda 2025, ubu akaba akinira Benediction, ni we wahembwe mu cyiciro cy’abagabo, naho Xaverine Nirere ahembwa mu cyiciro cy’abagore.
Hahembwe kandi ikipe y’igihugu ya Eritrea nk’igihugu cyahize ibindi byose muri uyu mukino muri 2025.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo bitanzwe, bikaba byaraturutse ku gitekerezo cya Freddy Kamuzinzi wahoze ategura Tour du Rwanda, bigahabwa umugisha n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC).
Ibihembo bisa n’ibi byajyaga bitegurwa ndetse bigatangwa n’abategura irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya La Tropicale Amissa Bongo, gusa kuva icyorezo cya Covid-19 cyaba, ibi bihembo ntibyongeye gutangwa.

Ibi bihembo bya Africa Cycling Excellence Awards byabaye ku nshuro ya mbere bikabera mu Rwanda, byanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe wari umushyitsi mukuru. Mu bandi bitabiriye harimo Perezida wa CAC (The Confederation of African Cycling), Umunya-Côte d’Ivoire Dr. Yao Jean-Marie Allah-Kouamé.

Rwego Ngarambe yashimiye abateguye ibi birori
Perezida wa Federasiyo y’amagare muri Eritrea ni we wafashe igihembo cya Biniam Girmay
Rwego Ngarambe na Perezida wa Ferwacy bahemba Vainqueur wahize abandi banyarwanda

Charles Kagimu wabaye Umukinnyi mwiza muri EAC
Paul Daumont wahembwe mu batarabigize umwuga

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

Next Post

What every girl should know before 25

Related Posts

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

IZIHERUKA

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
What every girl should know before 25

What every girl should know before 25

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.