• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
30/11/2025
in SIPORO
0
Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Biniam Girmay ukomoka mu Gihugu cya Eritrea ni we wabaye Umukinnyi w’umwaka muri Afurika mu mukino w’amagare muri 2025, mu bihembo byatangiwe i Kigali muri Zaria Court kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025.

Biniam yatsinze bagenzi be bo muri Eritrea ari bo Henok Mulubrhan na Milkias Maekele bari baje mu batatu ba nyuma bahatanira iki gihembo.
Biniam utagaragaye i Kigali yavuze ko ashimira abateguye ibi bihembo ndetse abasaba ko bakomeza kugira umutima wo guteza imbere umukino w’amagare muri Afurika.

Mu cyiciro cy’Abagore, Kimberley Le Court ukomoka mu birwa bya Maurice yatsinze Gerefiel Selam Amha na Kahsay Tsige Kiros bombi bo muri Ethiopia, bakaba ari bo bari basigaye mu batatu ba nyuma bahatanira iki gihembo.

Mu bihembo byatanzwe kandi, hahembwe Paul Daumont wo muri Burkina Faso nk’Umukinnyi mwiza w’Umunyafurika wahize abandi mu batarabigize umwuga. Umunya-Uganda Charles Kagimu n’Umurundikazi Odette Nsengiyumva bahembwe nk’abakinnyi bahize abandi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Mu Banyarwanda bahize abandi mu mwaka wa 2025, MASENGESHO Vainqueur waje imbere y’abandi Banyarwanda muri Tour du Rwanda 2025, ubu akaba akinira Benediction, ni we wahembwe mu cyiciro cy’abagabo, naho Xaverine Nirere ahembwa mu cyiciro cy’abagore.
Hahembwe kandi ikipe y’igihugu ya Eritrea nk’igihugu cyahize ibindi byose muri uyu mukino muri 2025.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo bitanzwe, bikaba byaraturutse ku gitekerezo cya Freddy Kamuzinzi wahoze ategura Tour du Rwanda, bigahabwa umugisha n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC).
Ibihembo bisa n’ibi byajyaga bitegurwa ndetse bigatangwa n’abategura irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya La Tropicale Amissa Bongo, gusa kuva icyorezo cya Covid-19 cyaba, ibi bihembo ntibyongeye gutangwa.

Ibi bihembo bya Africa Cycling Excellence Awards byabaye ku nshuro ya mbere bikabera mu Rwanda, byanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe wari umushyitsi mukuru. Mu bandi bitabiriye harimo Perezida wa CAC (The Confederation of African Cycling), Umunya-CĂ´te d’Ivoire Dr. Yao Jean-Marie Allah-KouamĂ©.

Rwego Ngarambe yashimiye abateguye ibi birori
Perezida wa Federasiyo y’amagare muri Eritrea ni we wafashe igihembo cya Biniam Girmay
Rwego Ngarambe na Perezida wa Ferwacy bahemba Vainqueur wahize abandi banyarwanda

Charles Kagimu wabaye Umukinnyi mwiza muri EAC
Paul Daumont wahembwe mu batarabigize umwuga

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

Next Post

What every girl should know before 25

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
What every girl should know before 25

What every girl should know before 25

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.