Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

radiotv10by radiotv10
01/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangira gahunda nshya mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma nta modoka zihagarara umwanya munini zitegereje abagenzi, kuko nta bisi izajya imara iminota irenze icumi muri Gare cyangwa itatu mu cyapa.

Ni nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, buzashyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo cya Leta Ecofleet Solutions.

Muri iyi gahunda nshya izatangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 02 Ukuboza 2025, haratangirana umuhanda umwe wa Down Town Prince House, ikazanakomereza mu yindi yose yo mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko muri ubu buryo bushya, bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizaba zifite gahunda y’igihe zigomba kugendera.

Ati “Bisi zizajya zigira ingengabihe zubahiriza kandi zidatinda kuko ntizemerewe kurenza iminota 10 muri za gare n’iminota itatu ku byapa byo mu nzira.”

Muri iyi gahunda kandi, imodoka zitwara abagenzi zizahabwa umwihariko mu mihanda, kuko ubu zizajya zihabwa umwanya wa mbere kugira ngo zitambuke, ndetse ubu muri uriya muhanda izatangiriramo hakaba harashyizwe ibimenyetso byihariye by’izi modoka.

Ati “Zizajya kandi zihabwa inzira mbere y’izindi modoka ku buryo twifuza ko kuzigendamo ari byo abantu bahitamo kurusha gukoresha imodoka zabo cyangwa ubundi buryo bwo gutwara abantu.”

Yanavuze ko ubu nta mushoferi uzongera gutegereza ko imodoka yuzura, cyangwa ngo ashyiremo abantu benshi nk’uko byagenda bashaka inyungu nyinshi, kuko ahubwo ba rwiyemezamirimo bazajya bahembwa kubera ko batwaye neza abantu.

Ati “Ibyo kunguka no guhomba ntibukimureba; ikimureba ni kutarenza ya minota, kugira bisi isa neza, kugira abashoferi babwira neza abagenzi n’ibindi. Bivuze ko ubyubahiriza azajya ahabwa amafaranga utabyubahiriza azajya akatwa.”

Rukera Obed uyobora Ikigo Ecofleet Solutions kizaba gifite mu nshingano gukurikirana ibyo gutwara abagenzi, avuga ko impungenge zajyaga zizamurwa na ba rwimezamirimo, zabonewe igisubizo.

Ati “Ibintu bavuga ko byabagoraga nka mazutu n’ibindi, tuzabibashyiriramo kandi tunabishyure bunguke.”

Iki kigo kandi kizatangirana imodoka zacyo bwite 190, ndetse n’izindi 110 zirakodeshwa muri sosiyete zisanzwe zitwara abagenzi, ku buryo imodoka zitwara abagenzi zihari zihagije nk’uko bitangazwa n’inzego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 17 =

Previous Post

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

Next Post

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

Related Posts

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

by radiotv10
16/01/2026
0

Ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica bwakiriye itsinda ry’abasirikare 100 mu Ngabo z’u Rwanda bazobereye mu by’ubwubatsi bagiye mu bikorwa byo gufasha...

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

by radiotv10
16/01/2026
0

Bamwe mu bagororwa bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, barimo abahamijwe gukora Jenoside, bavuga ko inyigisho zatanzwe n’umuryango Prison Fellowship, zatumye...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

IZIHERUKA

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.