Hari abahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Murara mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko mu mwaka wa 2006 bahagaritswe mu kazi mu buryo bavuga ko bunyuranyije n’amategeko, ariko mu 2022 iki kigo nderabuzima kikaza kwemera kugirana na bo ibiganiro by’ubwumvikane bakemeranya kubishyurira ibirarane by’imisanzu ya RSSB yo kugeza mu 2022.
Abo baturage bahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Murara giherereye mu Kagari ka Murara, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, baragaruka ku karengane bavuga ko bagiriwe mu mwaka wa 2006 ubwo bakoraga akazi k’isuku muri iri vuriro maze ngo bagahagarikwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko bari basanzwe batangirwa imisanzu n’icyo kigo nderabuzima. Kuva ubwo gahunda yo kubatangira iyo misanzu yahagarara nyamara batigeze bahabwa impapuro zibahagarika nk’uko bisanzwe bigenda mu guhagarika umukozi utagikenewe mu kazi.
Serubungo Gaspard ati “Twakoreye Ikigo Nderabuzima cya Murara, baza kutubwira ngo tujye muri konje y’umwaka ariko tugarutse dusanga badusimbuje abandi. Twitabaza Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Rubavu, ikigo cyanga kwitaba.”
Cyakora n’ubwo mu 2022, nyuma yo kwiyambaza inzego zirimo Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Rubavu no gutanga ikirego, impande zombi zanzuye gukemura ikibazo mu bwumvikane, aba baturage bagaragaza ko ibyo bemeranyije n’ikigo nderabuzima byabaye amasigaracyicaro kuko ngo kugeza ubu bakiri mu gihirahiro cy’uko bizashyirwa mu bikorwa.
Ndabateze Alfred ati “Akarere twandikiye inshuro zirindwi, twandikira Guverineri ariko bose ntibadusubiza, maze tukigeza ku Badepite badusuye mu kwa gatandatu. Titulaire na Gitifu w’Umurenge bemera ko baragikemura ariko na n’ubu nta kirakorwa. Kandi iyo tugeze kuri centre de santé batubwira ko amafaranga bayatanze, twajya kuri RSSB bakatubwira ko nta mafaranga batanze, twajya ku Karere bakatwirukaho ngo Akarere ntikadukoresheje! Mbese ubu turi mu gihirahiro.”
Serubungo Gaspard ati“Nta na kimwe twigeze tubona. Nkanjye sindi n’iwanjye, n’ugucumbika aho bwije bakanyirukana, nkanyagirirwa hanze. Mituweli nta bushobozi bwo kuyitanga.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Murara, Habarurema François, asobanura impamvu y’itinda ry’iyo misanzu ariko akizeza aba baturage ko bitarenze mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2026 kizaba cyakemutse.
Habarurema François ati “Amafaranga yarishyuwe kandi nari nandikiye RSSB mbasaba kuyashyiraho, ariko basuzumye basanga amafaranga yarajyaga muri RRA bitaratandukanywa. Ngeze muri RRA bansaba bordereau original kuko iyo nari mfite itagaragaraga, biba ngombwa kwandikira bank ngo idushakire bordereau. Ubwo rero ndumva bakwihangana kuko ubuyobozi bw’ikigo buticaye, buri gukurikirana ikibazo cyabo ku buryo uyu mwaka tugiye gutangira ndakeka ko azaba yaragezeho.”
Ni mu gihe ubwumvikane bw’Ikigo Nderabuzima cya Murara n’aba baturage bahoze bagikorera bwanzuye ko buri umwe muri aba baturage batatu azatangirwa mu Kigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB) amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni zirindwi n’ibihumbi ijana.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10






