Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushimangira umugambi we wo guhagarika no kugabanya cyane abimukira baturuka mu Bihugu bikennye, bajya muri Amerika.
Ni mu gihe ubuyobozi bwa Trump bukomeje gushinja abimukira guteza ibibazo birimo ibyaha n’ibura ry’amacumbi.
Mu ijambo yavugiye mu ndege ya Air Force One kuri iki cyumweru, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika idashaka abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye nka Somalia bidafitanye umubano mwiza na yo kandi bidafite umutekano wabo ubwabo.
Ibyo Trump yabitangaje nyuma y’uko na none yari aherutse kuvuga ko azakuraho uburenganzira bwahabwaga Abanya-Somalia batuye muri Leta ya Minnesota, ndetse akabashinja kuba barigaruriye iyi leta. Iyi leta ni yo ifite umuryango munini w’Abanya-Somalia muri Amerika.
Trump anenga bikomeye Guverineri wa Minnesota, Tim Walz, ndetse na Ilhan Omar uyihagarariye mu nteko, uyu we akaba ankomoka muri Somalia, kuba ntacyo bakora ku Banya-Somalia bateza akavuyo mu mihanda yo muri iyi leta.
Trump yatangaje ibi mu gihe na none hari gahunda yo gukaza ingamba ku bimukira bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko, zirimo no kwambura ibyo byangombwa miliyoni z’abimukira bari muri iki gihugu, bakabasubiza mu bihugu byabo.
Ndetse kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze guhagarika gutanga viza ku bantu bafite pasiporo, by’umwihariko ku baturuka mu bihugu nka Afghanistan.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10










