• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushimangira umugambi we wo guhagarika no kugabanya cyane abimukira baturuka mu Bihugu bikennye, bajya muri Amerika.

Ni mu gihe ubuyobozi bwa Trump bukomeje gushinja abimukira guteza ibibazo birimo ibyaha n’ibura ry’amacumbi.

Mu ijambo yavugiye mu ndege ya Air Force One kuri iki cyumweru, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika idashaka abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye nka Somalia bidafitanye umubano mwiza na yo kandi bidafite umutekano wabo ubwabo.

Ibyo Trump yabitangaje nyuma y’uko na none yari aherutse kuvuga ko azakuraho uburenganzira bwahabwaga Abanya-Somalia batuye muri Leta ya Minnesota, ndetse akabashinja kuba barigaruriye iyi leta. Iyi leta ni yo ifite umuryango munini w’Abanya-Somalia muri Amerika.

Trump anenga bikomeye Guverineri wa Minnesota, Tim Walz, ndetse na Ilhan Omar uyihagarariye mu nteko, uyu we akaba ankomoka muri Somalia, kuba ntacyo bakora ku Banya-Somalia bateza akavuyo mu mihanda yo muri iyi leta.

Trump yatangaje ibi mu gihe na none hari gahunda yo gukaza ingamba ku bimukira bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko, zirimo no kwambura ibyo byangombwa miliyoni z’abimukira bari muri iki gihugu, bakabasubiza mu bihugu byabo.

Ndetse kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze guhagarika gutanga viza ku bantu bafite pasiporo, by’umwihariko ku baturuka mu bihugu nka Afghanistan.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − thirteen =

Previous Post

Eng.-White House confirms expected Peace Agreement to be signed by Presidents Kagame and Tshisekedi

Next Post

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.