Nyuma y’igisa n’igitero cyagabwe n’itsinda ry’insoresore zari zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ku manywa y’ihangu mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, Polisi y’u Rwanda iravuga ko yamaze guta muri yombi bane bakekwaho kuba bamwe muri aba, bakaba bari kubazwa.
Iri tsinda ryiyise Longotani, ryakoze iki gikorwa mu gitondo ahagana saa tatu mu Mudugudu wa Gakondokondo mu Kagari ka Sholi, Umurenge wa Kabacuzi.
Amakuru ava mu baturage batuye muri aka gace, avuva ko iri tsinda ryari ryitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma n’ibisongo, ryateye abaturage bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’abari mu mirima yabo, bagakizwa n’amaguru.
Iri tsinda kandi ryanirukankanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sholi wari uri kuri moto, ubundi ayivaho ariruka ajya kwishisha mu nzu y’umuturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yatangaje ko insoresore ziri hagati ya 20 na 30 zigize iri tsinda, zahoze zikora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko zikaza kwirukanwa.
Yavuze ko nyuma yuko izi nsoresore zikoze kiriya gikorwa, abaturage bahamagaye Polisi, na yo igatabarana ingoga, igahita itangira iperereza ifatanyije n’izindi nzego.
CIP Hassan yagize ati “Polisi yahawe amakuru, ijyayo ubu Inzego z’Ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi abagera kuri bane kandi barimo kubazwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko izi nsoresore zakomerekeje umuturage umwe wahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima kugira ngo yitabyweho n’abaganga.
CIP Hassan yasabye abishoye muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage kubireka, kuko bidashobora kubahira, kandi ko inzego z’umutekano na zo ziri maso, ku buryo abazabifatirwamo bazajya bahanwa hakurikijwe amategeko.
Abaturage babonye iri tsinda, bavuga ko ryazanye imbaraga nyinshi, bigatera igihunga abaribonye kuko ryari ryitwaje intwaro gakondo, ndetse bamwe bakikanga ko ari igitero.
Umwe mu babonye iri tsinda akanumva ibyo izi nsoresore zavugaga, yagize ati “Njye numvaga umuntu babonye imbere yabo bavuga ngo tema tema.”
Aba baturage kandi bavuga ko umuntu umwe watemwe n’iri tsinda, bamukomerekeje bikomeye, ku buryo banafite impungenge ko arokoka.
RADIOTV10









