• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in MU RWANDA
0
Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’igisa n’igitero cyagabwe n’itsinda ry’insoresore zari zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ku manywa y’ihangu mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, Polisi y’u Rwanda iravuga ko yamaze guta muri yombi bane bakekwaho kuba bamwe muri aba, bakaba bari kubazwa.

Iri tsinda ryiyise Longotani, ryakoze iki gikorwa mu gitondo ahagana saa tatu mu Mudugudu wa Gakondokondo mu Kagari ka Sholi, Umurenge wa Kabacuzi.

Amakuru ava mu baturage batuye muri aka gace, avuva ko iri tsinda ryari ryitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma n’ibisongo, ryateye abaturage bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’abari mu mirima yabo, bagakizwa n’amaguru.

Iri tsinda kandi ryanirukankanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sholi wari uri kuri moto, ubundi ayivaho ariruka ajya kwishisha mu nzu y’umuturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yatangaje ko insoresore ziri hagati ya 20 na 30 zigize iri tsinda, zahoze zikora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko zikaza kwirukanwa.

Yavuze ko nyuma yuko izi nsoresore zikoze kiriya gikorwa, abaturage bahamagaye Polisi, na yo igatabarana ingoga, igahita itangira iperereza ifatanyije n’izindi nzego.

CIP Hassan yagize ati “Polisi yahawe amakuru, ijyayo ubu Inzego z’Ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi abagera kuri bane kandi barimo kubazwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko izi nsoresore zakomerekeje umuturage umwe wahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima kugira ngo yitabyweho n’abaganga.

CIP Hassan yasabye abishoye muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage kubireka, kuko bidashobora kubahira, kandi ko inzego z’umutekano na zo ziri maso, ku buryo abazabifatirwamo bazajya bahanwa hakurikijwe amategeko.

Abaturage babonye iri tsinda, bavuga ko ryazanye imbaraga nyinshi, bigatera igihunga abaribonye kuko ryari ryitwaje intwaro gakondo, ndetse bamwe bakikanga ko ari igitero.

Umwe mu babonye iri tsinda akanumva ibyo izi nsoresore zavugaga, yagize ati “Njye numvaga umuntu babonye imbere yabo bavuga ngo tema tema.”

Aba baturage kandi bavuga ko umuntu umwe watemwe n’iri tsinda, bamukomerekeje bikomeye, ku buryo banafite impungenge ko arokoka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − six =

Previous Post

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

Next Post

AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.