Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ingabo muri Nigeria, yeguye avuga ko ari ku mpamvu z’ubuzima, mu gihe iki Gihugu kimaze iminsi gifite ikibazo cy’abashimutwa n’abitwaje intwaro, binakekwa ko ari yo mpamvu yo kwegura kwe.

Ubwegure bwa Mohammed Badaru Abubakar wari umaze igihe atagaragara mu ruhame, bwatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025, nyuma y’iminsi micye Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu atangaje ibihe bidasanzwe kubera ibikorwa byinshi byo gushimuta abantu bikomeje kuba mu Gihugu cye, bikorwa n’inyeshyamba zivuga ko zigendera ku matwara akarishye ya kisilamu.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo ku ya 25 Ugushyingo 2025 yavuga ko kuva muri uku kwezi hagati mu majyaruguru ya Nigeria, hashimuswe abantu 402, mu gihe abasesenguzi bavuga ko ibibazo byugarije ubukungu bw’iki Gihugu ari byo biri kwenyegeza ibibazo byugarije umutekano.

Abanyeshuri barenga 200 bashimuswe mu ishuri rya kiliziya Gaturika mu cyumweru gishize, bakomeje kuburirwa irengero. Ubuyobozi bwa Nigeria bukaba bwaratangaje amakuru macye ku ngamba zo kubagaruza.

Mu rugendo rw’umuyobozi wo hejuru wa mbere wasuye iri shuri, Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Tinubu kimwe n’abayobozi ba Kiliziya Gatulika bizeje ko bariya bana bashimuswe bazagarurwa amahoro.

Perezida Tinubu aherutse gutanga itegeko ryo kwinjiza mu gipolisi nibura abofisiye ibihumbi 50, ndetse n’abasirikare benshi mu gisirikare, kandi bakoherezwa mu bice biberamo ibi bibazo kugira ngo bajye guhangana n’iyi mitwe ikomeje gushimuta abantu ku bwinshi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bitangaza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Perezida Tinubu yahuye n’uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo Rtd General Christopher Musa, baganira ku bibazo by’umutekano, ndetse no ku muntu ugomba gusimbura Abubakar weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.

Mohammed Badaru Abubakar ari gushakirwa umusimbura

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Next Post

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.