Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere bwabanenze, buvuga ko nta muntu wari ukwiye kwigamba ibibi binagize icyaha, bityo ko abagaragaye bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana amashusho yatambutse mu nkuru ya kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, agaragaramo bamwe baturage bo mu Karere ka Rusizi, berekana urugero rwo kunywa urumogi.
Aba baturage bo mu gace kazwi nka Rushakamba gaherereye mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe, bavuga ko aha haba isoko rikomeye ry’iki kiyobyabwenge cy’urumogi kiba cyaturutse mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yanenze aba baturage bigamba izi ngeso mbi zo kunywa urumogi, avuga ko bakwiye no kwibuka ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yagize ati “Biteye isoni n’agahinda, ntabwo bikwiriye kuko ukwiye kwirata ibyiza, ubutwari n’icyo wagejeje ku bandi, ntabwo ukwiye kwirata ko uri gusenya ubuzima bwawe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, avuga ko yaba bariya bagaragaye muri ariya mashusho, kimwe n’abandi bose banywa iki kiyobyabwenge, bagiye guhagurukirwa kandi bakazabihanirwa hakurikijwe amategeko.
Ati “Ibihano birateganyijwe bigenwa n’amategeko ku muntu unywa, ukwizakwiza cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.”
Muri iriya nkuru y’icyo gitangazamakuru, bariya bantu biganjemo urubyiruko, bavyga ko muri kariya gace ari nk’isoko mpuzamahanga ry’urumogi, ariko ko abaruhacururiza badaturuka muri ako gace.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Iri ni isoko mpuzamahanga, hano bahita muri Jamaica.” Undi na we ati “Umuntu ushaka kuruhacururiza ntushobora no gusanga avuka n’ino cyangwa atuye hano hafi, ashobora kuba yavuye iyo za Shagasha za Munyove ariko akavuga ati ‘ahantu nabonye hari umutekano ni ha handi.”
Undi na we ati “Isoko ni iri ngiri, iri ni isoko mpuzamahanga […] niwumva Rushakamba i Rusizi, njye ndanakeka ari na ho mu Rwanda hasigaye ho kunywerabitabi ku gasozi.”
Aba baturage bavuga ko uru rumogi ruba rwaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukanyura mu nzira zitemewe n’amategeko, nko mu Kirwa cya Nkombo.
Mayor Sindayiheba yamaganye imvugo yakoreshejwe ko hariya hantu ari isoko ry’iki kiyobyabwenge, avuga ko nta soko ry’ibintu bitemewe ribaho mu Rwanda.
Ati “Ntabwo ari isoko kuko isoko ari ikintu cyemewe n’amategeko kandi kigengwa na yo. Biriya bakoze ni icyaha kuko ikintu kiba isoko ari uko gikora ubucuruzi bwemewe […] Nta soko ry’urumogi riba muri Rusizi, nta n’iriba mu Rwanda.”
Bivugwa ko nyuma yuko hasakaye ariya mashusho, inzego z’umutekano zakoze umukwabu muri kariya gace kavugwamo kuba kabamo ikiyobyabwenge cy’urumogi cyane, hakaba hari n’abatawe muri yombi.
RADIOTV10







