Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

radiotv10by radiotv10
11/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo
Share on FacebookShare on Twitter

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n’itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n’inkoramutima ya Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, yishwe arasiwe i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu Magloire Paluku wari Umujyanama wa Corneille Nangaa-Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, nyuma yo kurasirwa mu muhanda mu mujyi wa Goma, umaze igihe ugenzurwa na AFC/M23.

Magloire Paluku Kavunga wishwe ku myaka 58, yavutse ku ya 12 Ukuboza 1966, i Butembo, yari umuntu uzwi cyane mu muco mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yari umunyamakuru, umwanditsi n’umusizi, umucuranzi, umunyarwenya, akaba n’umunyamakuru wa radiyo, ni na we washinze Radio Kivu 1, ikigo cy’itangazamakuru gikomeye muri ako karere.

Yari inkoramutima ya Corneille Nangaa, dore ko yari n’umujyanama we. Yanabaye kandi Umujyanam mu by’umuco n’ubuhanzi muri Minisiteri y’Umuco ya Congo mbere yo kwinjira muri AFC/M23 nyuma yo gukora nk’umuyobozi mukuru w’ishami rya Minisiteri.

Muri Nyakanga 2024, Magloire Paluku yakatiwe igihano cy’urupfu mu rubanza rwaregwagamo Corneille Nangaa n’abandi bantu 24 baregwa hamwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Gombe. Bakurikiranyweho ibyaha by’intambara, ubugambanyi, no kugira uruhare mu myivumbagatanyo mu burasirazuba bw’igihugu.

Izina rye ryagaragaye ku rutonde rw’abaregwa 25, cyane cyane uwahoze ari perezida wa CENI (Komisiyo y’Igihugu Yigenga y’Amatora), Corneille Nangaa, n’abasirikare benshi ba AFC/M23. Ibyabaye ku iraswa ry’urupfu ntibirasobanuka neza.

Ihuriro AFC/M23 ryemeje amakuru y’urupfu rwa Magloire Paluku, mu itangazo ryashyize hanze, ryavuze ko yitabiye Imana mu Bitaro Bikuru bya Goma, yajyanywemo nyuma yo kuraswa, rinatangaza ko hahise hatangira iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 15 =

Previous Post

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Next Post

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.