Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo cyiyemeje gukorana na Leta ya DRC, cyahise gifata icyemezo cyo gufunga umupaka ugihuza n’iki Gihugu uri muri kariya gace kabohojwe, ubu uri no gucungwa n’abarwanyi ba M23.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko AFC/M23 ifashe uyu Mujyi wa Uvira Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, ndetse umupaka wa Uvira uhuza DRC n’u Burundi, ugahita utangira gucungwa n’abarwanyi b’iri Huriro.
U Burundi bwiyemeje gukorana na Leta ya Kinshasa mu mugambi wayo wo gukomeza imirwano ikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’abasivile b’Abanyekongo, bwatangaje ko bwafashe kiriya cyemezo kugira ngo hirindwe ibitero bya AFC/M23.
Ni icyemezo gishobora gutuma ubuzima bw’abatuye ku mpande zombi, bujya mu kangaratete dore ko ari inzira yari ibafatiye runini mu burahirane.
Nyuma y’imirwano ikomeye irenga icyumweru mu kibaya cya Ruzizi, abarwanyi ba AFC/M23 Bagaragaye mu mujyi wa Uvira ku mugaragaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, abasirikare ba mbere b’uyu mutwe baragaragaye, nyuma y’igikorwa cyo kwigarurira bamwe mu basirikare ba Wazalendo n’abarwanyi bari banze kuva aho bari.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga, ingabo za DRC, zo zari zimaze kuva muri uwo mujyi hirya y’ejo hashize zerekeza mu bice birimo Swima, Makobola, na Baraka mu gace ka Fizi, ubwo zabonaga ko urugamba ruhinanye.
Iri Huriro rya AFC/M23 nyuma yo gufata Umujyi wa Uvira, zahumurije abawutuye, ndetse zibasaba gusubukura imirimo yabo ntacyo bikanga, zinabasasezeranya kubarinda.
Mu mirwano yatangiye mu cyumweru gishize, igisirikare cy’u Burundi cyakomeje kumisha ibisasu birimo n’ibyarasirwaga hakurya mu Gihugu cyabo, byanahitanye inzirakarengane z’Abanyekongo, abandi benshi bakava mu byabo, barimo abarenga 1 000 bahungiye mu Rwanda.

RADIOTV10









