Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

radiotv10by radiotv10
12/12/2025
in MU RWANDA
0
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare barimo Innocent Munyengango wigeze kuba Umuvugizi wa RDF, na Regis Francois Gatarayiha, bakuwe ku ipeti rya Colonel, bahabwa irya Brigadier General, bahita banahabwa inshingano nshya.

Iri zamurwa mu ntera, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025.

Innocent Munyengango wakuwe ku ipeti rya Colonel agahabwa irya Brigadier General, yigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, kuva mu kwezi k’Ukwakira 2017 kugeza mu k’Ukuboza 2020, ubwo yasimburwaga na Brigadier General Ronald Rwivanga ukiri muri izi nshingano.

Innocent Munyengango wari Umuvugizi wa RDF afite ipeti rya Lieutenant Colonel, yari yazamuwe ku rya Colonel muri Nzeri 2021, ubwo yahitaga anahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare (J5)

Undi wazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, ni Gatarayiha François Régis na we wahise ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Iperereza mu bya Gisirikare.

Gatarayiha yigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka kuva muri 2018 kugeza muri Nzeri 2021 ubwo yasimbuzwaga ACP Lynder Nkuranga ukiri muri izi nshingano.

Uyu musirikare ubu na we winjiye mu cyiciro cy’Abajenerali nyuma yuko yari yahawe ipeti rya Colonel muri Nzeri 2021, yari yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano w’Ikoranabuhanga (Cyber Security) muri RDF.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kandi yazamuye mu ntera abasirikare mu byiciro bitandukanye, barimo 43 bahawe ipeti rya Colonel bavuye ku rya Lieutenant Colonel.

Innocent Munyengango wigeze kuba Umuvugizi wa RDF yazamuwe ku ipeti rya Brig Gen anahabwa inshingano nshya
François Regis Gatarayiha

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 6 =

Previous Post

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Next Post

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

by radiotv10
12/12/2025
0

Money is often a sensitive topic, but it is also one of the most important factors that shape a person's...

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro...

IZIHERUKA

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo
AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

12/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

12/12/2025
Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.