Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare barimo Innocent Munyengango wigeze kuba Umuvugizi wa RDF, na Regis Francois Gatarayiha, bakuwe ku ipeti rya Colonel, bahabwa irya Brigadier General, bahita banahabwa inshingano nshya.
Iri zamurwa mu ntera, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025.
Innocent Munyengango wakuwe ku ipeti rya Colonel agahabwa irya Brigadier General, yigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, kuva mu kwezi k’Ukwakira 2017 kugeza mu k’Ukuboza 2020, ubwo yasimburwaga na Brigadier General Ronald Rwivanga ukiri muri izi nshingano.
Innocent Munyengango wari Umuvugizi wa RDF afite ipeti rya Lieutenant Colonel, yari yazamuwe ku rya Colonel muri Nzeri 2021, ubwo yahitaga anahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare (J5)
Undi wazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, ni Gatarayiha François Régis na we wahise ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Iperereza mu bya Gisirikare.
Gatarayiha yigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka kuva muri 2018 kugeza muri Nzeri 2021 ubwo yasimbuzwaga ACP Lynder Nkuranga ukiri muri izi nshingano.
Uyu musirikare ubu na we winjiye mu cyiciro cy’Abajenerali nyuma yuko yari yahawe ipeti rya Colonel muri Nzeri 2021, yari yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano w’Ikoranabuhanga (Cyber Security) muri RDF.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kandi yazamuye mu ntera abasirikare mu byiciro bitandukanye, barimo 43 bahawe ipeti rya Colonel bavuye ku rya Lieutenant Colonel.



RADIOTV10







