Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

radiotv10by radiotv10
12/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari abandi batsimbaraye banze kuva ku butaka bwa DRC, bakomeje gushinga ibirindiro mu misozi miremire ya Kivu y’Epfo, ku buryo bigoye ko amahoro yaboneka.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025 nyuma y’umunsi umwe gusa ribohoje Umujyi wa Uvira.

Uyu mujyi wafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yari ihanganishije abarwanyi b’iri Huriro n’uruhande rurwanira Leta ya Kinshasa, aho muri iyi mirwano hari higanjemo abasirikare b’u Burundi, babonye urugamba ruhinanye, bagakizwa n’amaguru bagahungira mu Gihugu cyabo.

AFC/M23 ivuga ko “Nubwo hari abasirikare benshi b’Ingabo z’Igihugu cy’u Burundi (FNDB) basubiye mu Gihugu cyabo, hari bamwe muri aba basirikare b’abanyamahanga bashinze imizi mu misozi miremire ya Kivu y’Epfo, banze kuva ku butaka bwa Congo, nubwo hari benshi bakomeje gusaba ko haboneka amahoro mu karere.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Kane, bamwe muri abo basirikare b’u Burundi binangiye bakanga gusubira iwabo, bagabye ibitero ku Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanyamulenge mu gace ka Minembwe.

Kanyuka yavuze ko muri ibyo bitero, aba basirikare b’u Burundi bakoresheje intwaro zirimo iziremereye, ndetse bikaba byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile nyinshi zirimo abagore n’abana.

Kanyuma uvuga ko ibi bikorwa bigize umugambi w’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa wo kurimbura bamwe mu Banyekongo, yavuze ko iri Huriro rya “AFC/M23 ryamaganye ryivuye inyuma ibi bitero by’ubunyamaswa bigamije gutsemba abaturage bo mu Burasirazuba rwa DRC.”

Yavuze ko iri Huriro rikomeje guhagarara ku ntego yaryo ro kurinda no gutabara abaturage, kandi ko iyi ngingo ari ntayegayezwa, ridashobora no kuzayitezukaho.

Iri huriro kandi ryongeye gusaba Guverinoma y’u Burundi, gucyura vuba na bwangu abasirikare bose bayo bari ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 1 =

Previous Post

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Next Post

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Related Posts

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

IZIHERUKA

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye
IBYAMAMARE

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.