• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

radiotv10by radiotv10
12/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari abandi batsimbaraye banze kuva ku butaka bwa DRC, bakomeje gushinga ibirindiro mu misozi miremire ya Kivu y’Epfo, ku buryo bigoye ko amahoro yaboneka.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025 nyuma y’umunsi umwe gusa ribohoje Umujyi wa Uvira.

Uyu mujyi wafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yari ihanganishije abarwanyi b’iri Huriro n’uruhande rurwanira Leta ya Kinshasa, aho muri iyi mirwano hari higanjemo abasirikare b’u Burundi, babonye urugamba ruhinanye, bagakizwa n’amaguru bagahungira mu Gihugu cyabo.

AFC/M23 ivuga ko “Nubwo hari abasirikare benshi b’Ingabo z’Igihugu cy’u Burundi (FNDB) basubiye mu Gihugu cyabo, hari bamwe muri aba basirikare b’abanyamahanga bashinze imizi mu misozi miremire ya Kivu y’Epfo, banze kuva ku butaka bwa Congo, nubwo hari benshi bakomeje gusaba ko haboneka amahoro mu karere.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Kane, bamwe muri abo basirikare b’u Burundi binangiye bakanga gusubira iwabo, bagabye ibitero ku Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanyamulenge mu gace ka Minembwe.

Kanyuka yavuze ko muri ibyo bitero, aba basirikare b’u Burundi bakoresheje intwaro zirimo iziremereye, ndetse bikaba byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile nyinshi zirimo abagore n’abana.

Kanyuma uvuga ko ibi bikorwa bigize umugambi w’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa wo kurimbura bamwe mu Banyekongo, yavuze ko iri Huriro rya “AFC/M23 ryamaganye ryivuye inyuma ibi bitero by’ubunyamaswa bigamije gutsemba abaturage bo mu Burasirazuba rwa DRC.”

Yavuze ko iri Huriro rikomeje guhagarara ku ntego yaryo ro kurinda no gutabara abaturage, kandi ko iyi ngingo ari ntayegayezwa, ridashobora no kuzayitezukaho.

Iri huriro kandi ryongeye gusaba Guverinoma y’u Burundi, gucyura vuba na bwangu abasirikare bose bayo bari ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + eight =

Previous Post

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Next Post

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.