Umutoza w’umufaransa w’imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.
Uyu mutoza afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 20 mu gutoza no kuyobora amakipe mu Burayi no muri Afurika, ibintu bituma atekerezwa nk’umwe mu bahabwa amahirwe yo gufasha iyi kipe kongera kubaka imbaraga.
Ferry yatangiye umwuga we mu 2001 atoza ES Thaon mu Bufaransa, mbere yo kwerekeza muri ES Golbey na ÉF Bastia. Mu 2010, yerekeje muri Afurika aho yagizwe Sporting Director wa AS Dakar Sacré-Cœur muri Senegal. Nyuma y’imyaka ine, yasubiye mu Bufaransa muri Louhans-Cuiseaux FC, ariko mu 2015 akomereza urugendo rwe muri Afurika ubwo yinjiraga muri Accra Lions FC yo muri Ghana nk’umutoza mukuru.
Mu 2020, ibitangazamakuru byo muri Ghana byatangaje ko Ferry yari hafi kwerekeza mw’ikipe y’igihugu ya Ghana nka Technical Director, ariko ibiganiro bikarangira batumvikanye kubera amafaranga. Muri uwo mwaka nanone yerekeje muri A.S. Miquelonnaise yo muri Saint Pierre et Miquelon, aho yahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere mu myaka 12.
Mu ntangiriro za 2021, yatangaje ko yasinyiye Eding Sport FC yo muri Cameroun amasezerano y’umwaka, ariko nyuma y’igihe gito agaruka muri A.S. Miquelonnaise.
Kugeza ubu, amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mutoza n’abo mu ikipe ya Rayon Sports agaragaza ko Bruno Ferry ibiganiro bigeze kure ko ntagihindutse aza gutangazwa bitarenze ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.
Rayon Sports iri gushaka umutoza ushobora gutanga umusaruro mu gihe gito, ufite ubunararibonye mu mikino ya Afurika ndetse n’ubushobozi bwo guteza imbere abakinnyi bakiri bato , ibi byose bikaba bihura neza n’umwirondoro wa Bruno Ferry.
Aime Augustin
RADIOTV10











