• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

radiotv10by radiotv10
16/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko bisabwe na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryasohotse mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa.

Iri Huriro rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku biganiro by’Amahoro biri kubera i Doha muri Qatar ndetse n’amasezerano aherutse gusinyirwamo, yashyizweho umukono tariki 15 Ugushyingo 2025.

Riti “Mu rwego rwo kubahiriza iyi ntambwe yatewe, nubwo FARDC n’abambari bayo bakomeje ubushotoranyi, Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yiyemeje ingamba zo kubaka icyizere mu rwego rwo guha amahirwe asesuye inzira y’amahoro y’i Doha kugira ngo igere ku ntego yo kuzanama igisubizo kirambye cy’amakimbirane.”

Iri Huriro rigakomeza rigira riti “AFC/M23 izakura ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira nk’uko byasabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.”

Gusa iri huriro rivuga ko rikurikije uko FARDC na Wazalendo n’abandi bakorana bitwaye ubwo AFC/M23 yabaga yafashe icyemezo nk’iki, risaba ko hashyirwaho ingamba zitanga icyizere ko niriramuka rirekuye uyu mujyi, uruhande bahanganye rutazahita rwongera kuwugarukamo no kuwukoreramo ibikorwa bibi.

Iri Huriro ryasabye ko hashyirwaho ingamba zihamye zo gucunga uyu mujyi, kurinda umutekano w’abaturage n’ibikorwa remezo, ndetse no kugenzura agahenge ko kubahirizwa, rigasaba ko hoherezwa ingabo zibishinzwe zidafite uruhande zibogamiyeho.

Naho ku kijyanye n’abasirikare b’u Burundi bakiri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23 yavuze ko idashobora kwemerera ko ibice byabohowe byagirwa ibirindiro n’indiri y’ibikorwa byahungabanya imibanire myiza iri hagati y’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + ten =

Previous Post

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Next Post

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.