• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

radiotv10by radiotv10
17/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, batageze mu ishuri, bavuga ko iyo imirimo y’ubuhinzi basanzwe bakora ibaye micye, bituma bisanga mu bushomeri, bagasaba ko na bo begerezwa ibigo bitanga amahugurwa y’imyunga itandukanye.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa RADIOTV10, abasanze mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya, bavuga ko abenshi bize amashuri abanza gusa, ndetse bamwe ngo ntibanayarangiza, ku buryo abenshi bashakira imirimo mu buhinzi gusa ariko bakagorwa n’uko hari ubwo iba mike cyane, maze bagakugarizwa n’ubukene bukomeye.

Nzayisenga Théophile ati “Ni ukubyuka ugakata mu misozi ushaka aho guhinga, cyangwa kwikorera ifumbire gutyo gusa. Mu gihe cy’amatumba mu mezi y’ukwezi kwa cyenda n’ukwa cumi, haba habuze; ahantu ukorera igihumbi ukamara ikindi cyumweru wicaye!”

Uwiringiyimana Marcel ati “Uburyo tubayeho rero, ubuhinzi burahari, ariko iyo bwahagaze, nka sizeni y’ubuhinzi itaragera, akazi kaba ari ntako.”

Kubera iyo mpamvu, uru rubyiruko kimwe n’ababyeyi babo bagaragaza ko bakeneye kongererwa ubumenyi mu myuga itandukanye, gusa bagasobanura ko ibigo bitanga amahugurwa y’igihe gito kuri iyo myuga biri kure cyane.

Muhawenimana Fils ati “Tubonye imyuga twakwiga byadufasha tugashobora gukora umwuga runaka; hari igihe byigeze kubaho bigisha ibintu byo gukanika, ariko byararangiye.”

Nzayisenga Théophile ati “Nta myuga iri hafi aha, ariko icyo badufasha ni ukuyituzanira natwe tukagira icyo twigezaho.”

Miringiro Antoine (umubyeyi) ati “Akazi hari igihe abana bakabura, kuko inaha se atagiye mu cyayi, akandi yagakura he? Habonetse igitekerezo cyo kuzana utumashini bakiga imyuga byaba byiza.”

Icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bugaragaza ko n’ubwo bene aya mahugurwa y’igihe gito akiri make ku rubyiruko rwo muri aka karere, mu murenge wa Kabaya hari ikigo cy’urubyiruko kijya kiyatanga, bityo ko uru rubyiruko rukwiye gushishikarira kugira amakuru kugira ngo rubashe kugerwaho n’ayo mahirwe, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, UWIHOREYE Patrick, abisobanura.

UWIHOREYE Patrick ati “Si mu Murenge wa Kabaya gusa kuko dufite imirenge 13; ayo mahugurwa barayakora, ahubwo akeneye kongerwa. Muri uwo murenge wa Kabaya ni ho dufite ikigo cy’urubyiruko kandi bahugurwa mu bintu bitandukanye, ubusuderi n’ubwubatsi. Amahirwe ari iwabo mu tugari; nibitabire inama z’urubyiruko mu tugari n’imirenge n’inteko z’abaturage.”

Ni mu gihe ibigo by’urubyiruko bishyirwa hirya no hino mu gihugu bifasha urubyiruko kwiga imyuga no kwihangira imirimo, bityo bikagira uruhare mu kwihutisha iterambere, nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere. Ni mu gihe kandi ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 rungana na 65%.

Uru rubyiruko ruvuga ko imibereho itarworoheye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Next Post

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.