• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

radiotv10by radiotv10
18/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini iwumisha, bagasaba kuyigurirwa kandi ko na bo biteguye gutanga umusanzu wabo.

Iyo ugeze mu nkengero z’igishanga cya Cyunuzi mu Karere ka Kirehe n’Akarere ka Ngoma, usanga abahinzi b’umuceri baranika abandi na bo baranura. Abaganiriye na RADIOTV10 bo muri Zone ya 3 mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko kugira ngo umusaruro wabo ugire ibipimo bituma bawugurisha wujuje ubuziranenge bitaborohera.

Aba bahinzi bahuriza ku kuba bemera uruhare rwabo ariko bakunganirwa n’ubuyobozi kubona imashini yumisha umuceri, bidasabye kwanika bya hato na hato.

Uwitwa Musabyimana Yasson yagize ati “Igihe turi gusarura turanika; igihe nk’iki cy’imvura yagwa, tugasa n’abahatakariza umusaruro. Abenshi birahamera tugahomba; kugira ngo uzagere ku kigero cyo kuma, ugasanga umuntu atakaje nk’ibiro nka mirongo itanu. Nk’uwaduha imashini yazajya itwanikira tutiriwe tuvunika tugasarura, wagera ku mbuga twamara kugusarura bakawujyana byadufasha. Baduteranya nk’abanyamuryango bakatubwira uruhare twashyiraho, twarutanga.”

Mukanizeyimana Vestine na we yagize ati “Nk’ubu kuva nsaruye nanitse kane, ariko ntabwo uruma no kumera; imvura yawunyagiye. Imashini ibonetse twagosora ntibarinde kutugaraguz’ agati ngo ntiwumye, umena hasi wadotse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye RADIOTV10 ko ikibazo bakizi kandi bari gukorana n’uruganda rutunganya umuceri kugira ngo aba bahinzi babone iyo mashini.

Ati “Turimo gukorana atari na koperative COPRICY gusa, ahubwo n’amakoperative yose ahinga igishanga cya Cyunuzi n’uruganda bamwe bafitemo imigabane, ngo haboneke dryer (imashini yumisha) yabafasha bose. Umushinga urimo urakorwa kugira ngo turebe aho ubushobozi bushobora guturuka; hari n’ubwo bushobora guturuka muri gahunda ya nkunganire, ariko tunareba amakoperative ubwawo yishyize hamwe afashijwe n’uruganda rwa Kirehe Rice yaboneka. Kuko icyo kibazo turakizi, turizera neza ko umwaka wa 2026 iyo mashini yaboneka.”

Igishanga cya Cyunuzi gihuriweho n’abaturage bo mu Turere twa Ngoma na Kirehe bibumbiye muri koperative. Icyakora, kubona imashini yumisha umusaruro wabo byatuma barushaho kugira ubwiza bw’umuceri ndetse n’ubwinshi bwawo batanga ku makoperative bagurishaho, kuko ngo iyo urengeje ibipimo bya 14 barahombera.

Aba bahinzi bavuga ko uburyo banika butuma batabona isoko byihuse

Basaba guhabwa imashini
Bavuga ko na bo biteguye gutanga uruhare rwabo

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 17 =

Previous Post

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.