Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo budakwiye.
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho agaragaramo abapolisi bari gushyira umuntu mu modoka ya Polisi bamukurubana.
Uwashyize aya mashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagaragazaga ko uburyo Abapolisi bashyiraga uriya muntu muri Pandagari budakwiye, aho yabazaga Polisi y’u Rwanda, ati “Hanyuma ibi na byo ni ibiki?”
Mu gusubiza ubutumwa bwatangajwe n’uyu muntu no kuri aya mashusho, Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibi bintu byabereye mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri, aho uriya washyirwaga mu modoka ari umunyonzi wari wanyoye ibisindisha byinshi bigatuma agira imyitwarire idakwiye.
Uru rwego rwagize ruti “Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu taliki 16 Ukuboza 2025 aho umunyonzi yitwaraga nabi mu muhanda biturutse kuba yanyoye ibisindisha.”
Polisi y’u Rwanda yakomeje igira iti “Uburyo yafashwe ntibukwiye kandi aba bapolisi babikoze barimo gukurikiranwa.”
Polisi ikunze kuvuga ko kimwe mu byo ishyira imbere ari imyitwarire y’abakorera uru rwego, ku buryo iyo hari abagaragaweho amakosa, hari n’ibihano bahabwa birimo no kwirukanwa.

RADIOTV10








