Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y’umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yayobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe muri ariya masezerano ya Washington yo ku ya 04 Ukuboza 2025.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko ishyigikiye inzira z’ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha bihuza Guverinoma ya DRC na AFC/M23, ndetse ikaba yiyemeje gukomeza kugira uruhare mu biganiro biyobowe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Mu bindi byaranze iyi Nama y’Abaminisitiri ya nyuma y’umwaka wa 2025, harimo kuba yagejejweho ibikubiye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima, bwashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hatewe intambwe ishimishije mu bipimo bitandukanye, aho Inama y’Abaminisitiri yiyemeje kongera imbaraga ku buryo Abanyarwanda bose barushaho kugerwaho na serivisi n’ibikorwa by’ubuzima.
IBYEMEZO BYOSE BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI

RADIOTV10








