• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

radiotv10by radiotv10
19/12/2025
in IMYIDAGADURO
0
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we.

Uyu munyamakuru ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, byumwihariko mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yatangaje inkuru y’ubukwe bwe kuri uyu wa Kane.

Mu butumwa bugaragaza integuza y’ubukwe bwe n’umusore witwa Francis, Mushashi yerekanye ko bazasezerana tariki 14 Werurwe umwaka utaha wa 2026.

Yagaragaje kandi amafoto ari kumwe n’uyu musore bivugwa ko bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, baka biyemeje kwibanira nk’umugore n’umugabo.

Yanashyizeho kandi ijambo ry’Imana rigaragaza ibyishimo atewe no kuba agiye kurushinga, byumwihariko yerekana ibyishimo byo kuba agiye kwibanira n’uyu mukunzi we.

Yifashishije umurongo wa Bibiliya wo mu ndirimbo za Salomo 3:4, yagize ati “Mbona uwo umutima wanjye ukunda.”

Uyu murongo wose ugira uti “Tugitandukana gato, Mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama, Mu cyumba cy’uwambyaye.”

Aimée Beauté Mushashi ugiye kurushinga, yanyuze ku bitangazamakuru binyuranye birimo Radio Salus, na TV 1 ari na yo yavuyeho yerecyeza kuri RBA muri Nyakanga umwaka ushize wa 2024.

Aimée Beauté Mushashi yagaragaje ibyishimo byo kuba agiye kurushinga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 5 =

Previous Post

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

Next Post

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.