• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

radiotv10by radiotv10
20/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani n’ibyo asanze, ndetse rimwe na rimwe agatorokera mu kigo gishinzwe umutekano bakabihanirwa kandi bahasorera.

Abacuruza amatungo magufi ndetse n’abaturiye aho aya matungo acururizwa inyuma y’ibiro by’Umurenge wa Kabarondo, bavuga ko ayo matungo magufi yiganjemo ihene abangiriza, ndetse rimwe na rimwe ngo atorokera mu kigo cy’inzego z’umutekano bakabahana. Ibyo bahurizaho ni ugusaba ko hazitirwa.

Uwitwa Nigena Salomo ati “Bari kuduteza umwanda, ikindi cya kabiri ihene iragenda ikangiriza imyaka. Reba nk’aha Jaride umuntu yateye nta kintu bamufasha ngo ubusitani bwe bugire isuku, ariko ihene z’abacuruzi ziratwangiririza. Reba nka kiriya gisheke naragiteye ndacyuhirira ariko ihene z’abacuruzi ziracyona; niyo ubibabwiye barakubwira ngo iri soko bararisorera.”

Undi witwa Baryanishavu Jean Claude ati “Iyo haje abantu benshi bagashyiramo ihene, umuntu akaza agafata ihene ye, iyawe yagica ikagenderamo. Hegereye sitasiyo, iyo ihene igiyeyo barayifata bakayica ibihumbi 20. Mudufashije mukazitira iri soko byaturinda ibihombo.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko bagiye kureba imiterere y’aho kugira ngo ryimuke cyangwa bashakirwe ahandi bakorera.

Ati “Ntabwo nari nkizi; tuza gukurikirana turebe igishoboka, niba bisaba kuzitira, niba tubona ko bihakwiriye koko rihagume isoko, niba tubona ko ritahakwiriye abantu bashake ahandi ryakorera. Ariko turagikurikirana dushaka igisubizo kiboneke.”

Ni ikibazo abarema iri soko n’abarituriye basaba ko cyamurwa mu buryo burambye kuko habateza ibihombo ndetse n’umwanda. Ni isoko rirema buri wa mbere no wa kane wa buri cyumweru.

Basaba ko iri soko ryazitirwa
Aya matungo ava aho agomba kugurishirizwa akajya guteza ibibazo
Bavuga ko baba basoze ariko imiterere y’isoko ikaba ituma bacibwa amafaranga

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − seven =

Previous Post

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

Next Post

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.