• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

radiotv10by radiotv10
19/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura abarwanyi baryo mu Mujyi wa Uvira, ariko ko icyazabashimisha kurushaho, ari ukuzabona abatuye uyu mujyi barindwa inkozi z’ibibi z’uruhande bahanganye.

Byatangajwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, nyuma y’umunsi umwe iri Huriro ritangiye gukura abarwanyi baryo muri uyu Mujyi ryari riherutse kubohoza.

Yagize ati “Ni byiza cyane kubona ingabo za M23 ziva muri Uvira, ariko byazaba byiza kurushaho kubona Uvira n’abaturage bayo bafite umutekano, bakarindwa abarwanyi b’inkozi z’ibibi ndetse n’ingengabitekerezo yabo.”

AFC/M23 yari yafashe Umujyi wa Uvira mu cyumweru gishize, aho yabyemeje tariki 10 Ukuboza 2025, ariko nyuma y’iminsi itanu, tariki 16 Ukuboza itangaza ko yemeye kurekura uyu mujyi nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Mu itangazo ry’iri Huriro ryo kurekura uyu mujyi, ryavuze ko ryifuza ko uzasigaramo ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, kugira ngo ryizere ko nta bindi bikorwa bibi bizongera kuwubamo nk’ibyakorwaga n’uruhande bahangaye rugizwe na FARDC, igisirikare cy’u Burundi n’imitwe nka FDLR na Wazalendo.

Ubwo iri Huriro ryatangaza ko rigiye gukura abarwanyi baryo muri uyu Mujyi, abawutuyemo baramukiye mu mihanda bagaragaza ko batishimiye iki cyemezo, kuko bari bamaze kabiri basinzira batabuzwa umutekano n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.

AFC/M23 yavuze ko gufata kiriya cyemezo cyo kurekura uriya mujyi, bigamije guha amahirwe inzira z’ibiganiro biri kubera i Doha bihuza iri Huriro na Leta ya Congo Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 10 =

Previous Post

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Next Post

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.