Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo mu mazi, mu gace ka Makobola, ndetse no muri Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo
Amakuru y’ibi bitero yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025.
Kanyuka avuga ko nubwo iri Huriro rikomeje kugaragaza ubushake no gutanga amahirwe yo kubahiriza umwanzuro w’agahenge, ariko uruhande bahanganye rwo rukomeje kubirengaho.
Ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushyira mu bikorwa gahunda yabwo yo kurimbura abaturage bacu mu buryo buhamye, mu buryo bunyuranyije n’ibyo bwiyemeje byose.”
Yakomeje agira ati “Abarwanyi bishyize hamwe b’ubutegetsi bwa Kinshasa bakomeje kugaba ibitero ku birindiro byacu, ndetse no mu bice bituwe n’abaturage.”
Yahise agaragaza ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025 “Guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo, izi ngabo zishyize hamwe zagabye ibitero zikoresheje indege za kamikaze zitagira abapilote n’ingabo zirwanira mu mazi, zigaba ibitero mu bice bituwe n’abantu benshi n’ibirindiro byacu i Makobola, bivuye i Baraka.”
Kanyuka yavuze kandi ko “Saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, izo ngabo zagabye igitero i Minembwe zikoresheje indege zitagira abapilote n’imbunda za rutura, bihunganya abaturage.”
Uyu Muvugizi wa AFC/M23 yasabye Abanyekongo ndetse n’imiryango mpuzamahanga, kugaragaza ibi byaha bikomeje gukorwa ndetse n’ibi bikorwa binyuranye n’inzira z’amahoro.
Ati “Ibi bikorwa bigaragaza nta gushidikanya ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashaka amahoro cyangwa ngo burinde abaturage, ahubwo bukomeje kwenyegeza urugomo no kwimakaza umuco wo kudahana.”
Ibi bitero bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa, AFC/M23 itangiye gukura ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira, icyemezo cyafashwe hagamijwe guha amahirwe inzira z’ibiganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10








