• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

radiotv10by radiotv10
19/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo mu mazi, mu gace ka Makobola, ndetse no muri Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo

Amakuru y’ibi bitero yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025.

Kanyuka avuga ko nubwo iri Huriro rikomeje kugaragaza ubushake no gutanga amahirwe yo kubahiriza umwanzuro w’agahenge, ariko uruhande bahanganye rwo rukomeje kubirengaho.

Ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushyira mu bikorwa gahunda yabwo yo kurimbura abaturage bacu mu buryo buhamye, mu buryo bunyuranyije n’ibyo bwiyemeje byose.”

Yakomeje agira ati “Abarwanyi bishyize hamwe b’ubutegetsi bwa Kinshasa bakomeje kugaba ibitero ku birindiro byacu, ndetse no mu bice bituwe n’abaturage.”

Yahise agaragaza ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025 “Guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo, izi ngabo zishyize hamwe zagabye ibitero zikoresheje indege za kamikaze zitagira abapilote n’ingabo zirwanira mu mazi, zigaba ibitero mu bice bituwe n’abantu benshi n’ibirindiro byacu i Makobola, bivuye i Baraka.”

Kanyuka yavuze kandi ko “Saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, izo ngabo zagabye igitero i Minembwe zikoresheje indege zitagira abapilote n’imbunda za rutura, bihunganya abaturage.”

Uyu Muvugizi wa AFC/M23 yasabye Abanyekongo ndetse n’imiryango mpuzamahanga, kugaragaza ibi byaha bikomeje gukorwa ndetse n’ibi bikorwa binyuranye n’inzira z’amahoro.

Ati “Ibi bikorwa bigaragaza nta gushidikanya ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashaka amahoro cyangwa ngo burinde abaturage, ahubwo bukomeje kwenyegeza urugomo no kwimakaza umuco wo kudahana.”

Ibi bitero bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa, AFC/M23 itangiye gukura ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira, icyemezo cyafashwe hagamijwe guha amahirwe inzira z’ibiganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 11 =

Previous Post

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Next Post

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.