Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko bahungiye mu Burundi, bahagera iki Gihugu kigafunga umupaka ugihuza na DRC.
Izi mpungenge zagaragajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025, nyuma y’iminsi micye iri Huriro ritangiye kuvana Ingabo zaryo mu Mujyi wa Uvira.
Muri ubu butumwa, Kanyuka yavuze ko “AFC/M23 iragaragaza impungenge ku Banyekongo benshi bifuza gusubira mu ngo zabo ku bushake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwihariko muri Uvira, Sangé, Luvungi, Kamanyola no mu bice bihakikije ubu bibangamiwe n’ubuyobozi bw’u Burundi nyuma yo gufunga umupaka.”
Kanyuka akomeza avuga ko iri Huriro rya “AFC/M23 ribabajwe no kuba hari abagore, abana n’abagabo batakaje icyizere cyo gusubira mu miryango yabo no kongera kubaka ubuzima bwabo, bambuwe uburenganzira bw’ibanze bwo gutahuka mu mutekano, mu cyubahiro ndetse no ku bushake bwabo.”
Yaboneyeho kwibutsa ko nubwo aba Banyekongo babuze uko basubira mu byabo kubera icyemezo cyafashwe na Leta y’u Burundi, iri Huriro ryo riherutse gufasha Abarundi barenga 1 000 bari muri Uvira, gusubira iwabo, babikorewe mu buryo bwo kugaragaza imikoranire ndetse no kubaha amahame rusange y’uburenganzira bwa muntu.
Kanyuka yarangije ubutumwa bwe avuga ko ubuyobozi bwa AFC/M23 buhamagarira ubutegetsi bw’u Burundi kureka bariya Banyekongo bagasubira mu Gihugu cyabo, kandi bigakorwa bidatinze.
RADIOTV10











