Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri, ikaruhukira hejuru y’inzu yari iryamyemo umuturage.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mutarama 2026 mu Muduhudu wa Kamabuye mu Kagari ka Karambo, muri uriya Murenge wa Gatenga.
Ahagana saa moya zo muri iki gitondo, ni bwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Daihatsu yerecyeza ahitwa Karambo bikekwa ko yabuze feri, ubundi ikamanuka ikaruhukira hejuru y’inzu yari iryamyemo umuturage.
Uwari uryamye muri iyi nzu acyumva ikintu kiguye hejuru yayo, yasohotsemo yiruka, mu gihe umushoferi wari utwaye iyi modoka, na we ntacyo yabaye, akaba yayisohotsemo anyuze mu kirahure.
Umwe mu baturage batuye muri aka gace kabereyemo iyi mpanuka, avuga ko bumvise ikintu gisakuza, bagakeka ko ari imodoka ikoze impanuka, ariko batakekaga ko yakora impanuka ikanagwa hejuru y’inzu.
Yagize ati “Numvise ikintu gikubise cyane ntekereza ko ari ari imodoka imennye amabuye. Nasohotse nsanga ni imodoka iguye hejuru y’inzu, yangije amabati yo hejuru, ariko uwari uyitwaye yari yamaze kuyisohokamo.”
Ni mu gihe umushoferi wari utwaye iyi modoka, we yatangaje ko yabuze feri, igahita ibirindukira hejuru y’iriya nzu. Ati “Nahise nca mu kirahure ndasimbuka nyivamo.”
Umusore wari uryamye muri iyi nzu yaguyeho iyi modoka, avuga ko akimara kumva ikintu kikubise hejuru yayo, yabonye ipine akagira ubwoba. Ati “Numva bavugije induru nsohoka niruka ngeze hanze nsanga imodoka iri hejuru y’aho nari ndyamye.”
RADIOTV10









