Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe buhoramo ibyishimo.
Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ashimira abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko yagize ku ya 12 Mutarama.
Yatangiye ubutumwa bwe agira ati “Ndifuza gushimira byimazeyo abantu bose banyifurije isabukuru nziza ku ya 12 Mutarama 2026. Ubutumwa bwanyu bwiza kandi bukora ku mutima bwankoze ku mutima kandi bunyuzuzamo gushimira.”
Angeline Ndayishimiye Ndayubaha yakomeje agira ati “Ndashaka kandi gushimira byimazeyo umugabo wanjye, Nyakubahwa Général Major Evariste Ndayishimiye, ufite urukundo n’ubutwari bitagira ingano bituma ubuzima bwanjye buhoramo ibyishimo nyakuri.”
Madamu Angeline kandi yanashimiye abana be ndetse n’inshuti z’umuryango we, bamufashije mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 50 yujuje tariki 12 Mutarama 2026.
Ati “Ndashimira cyane abana banjye n’inshuti zanjye, bakoze ibishoboka byose kugira ngo uyu munsi ube uw’umwihariko kandi utazibagirana. Urukundo rwanyu n’inkunga yanyu bimpa imbaraga nyinshi kandi bikantera imbaraga zo gukurikirana inzozi zanjye. Ndashimira iteka ryose.”
Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha wavutse tariki 12 Mutarama 1976, mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza muri 2023 yahishuye byinshi ku buzima bwe bwite, birimo kuba yarabaye umusirikare akagira ipeti rya Lieutenant.
Yanavuze kandi ku rugendo rw’urukundo rwe na Evariste Ndayishimiye bamenyanye ubwo Angeline yari arangije umwaka wa karindwi w’amashuri abanza ubwo mu Gihugu cyabo cy’u Burundi cyarimo ibibazo bya politiki.
Icyo gihe yavuze ko yabaye kwa Nyirakuru wari uturanye n’iwabo w’umugabo we, akajya aza kumusura, bakiyemeza kwinjira mu mushinga w’urukundo rwaje gukura, kugeza bashakanye nk’umugore n’umugabo.


RADIOTV10











