Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo we ko agiye mu butumwa bw’akazi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uyu mugore yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026 nyuma yuko umugabo we utuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, ahawe amakuru n’inshuti ye ituye i Nyamirambo yabonye uwo mugore yinjira muri iyo Logde.
Umwe mu bahaye amakuru ikinyamakuru cyitwa UKWELITIMES dukesha aya makuru, yavuze ko uyu mugore yari yavuye iwe abwiye umugabo we ko agiye mu butumwa bw’akazi.
Yagize ati “Yari yabeshye umugabo we ko yagiye gukorera ku Kibuye noneho undi mugabo ngo w’inshuti yabo ni we wamubonye yinjira muri Lodge ako kanya atelefona umugabo we ahita aza asanga tayari bamaze no kugera mu cyumba ariko kuko bari bafunze we yahise yicara arategereza bakora ibyabazanye basohotse bakimubona umugore agwa mu kantu.”
Umwe mu bakora muri iyi lodge, yavuze ko yamenye amakuru ko atari ubwa mbere uyu mugore yari aciye inyuma umugabo we, kandi ko atari ubwa mbere yari agiye guhurira muri iriya Lodge n’uwo mugabo babafatanye.
Umugabo w’uyu mugore, na we yatangaje ko bajyaga bamuha amakuru ko umugore we amuca inyuma ariko yari atarabona ibizibiti bibishimangira.
Yagize ati “Barabimbwiraga nkanga kubyemera, nyuma nibwo nashyizeho abantu bamuncungira, gusa nari maze iminsi mbikeka kubera ko yahoraga kuri telefone rimwe na rimwe agataha mu bicuku, namubaza akambwira ngo yari yagize akazi kenshi.”
Ubwo uyu mugabo yafataga umugore we ari kumwe n’undi muri iyo lodge, yamutonganyije, anamubwira ko agomba guhita amuvira mu rugo bagatandukana.
Umwe wumvise amutonganya, yagize ati “Umugabo numvise amubwira ngo ‘ubu noneho ndakwifatiye, genda ufate ibintu byawe byose umvire mu rugo ujye kubana n’uwo mugabo wawe kuko sinkeneye gufungwa pe’.”
Ni mu gihe umugabo bivugwa ko yari aryamanye n’uyu mugore, we yasohotse n’ikimwaro cyinshi, agahita afata moto akaganda.
RADIOTV10









