Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona abakozi b’iyi kaminuza bazindutse babarandurira imyaka bari bahinze, batanamenyeshejwe impamvu, bakaba basaba kwishyurwa ibyangijwe.
Aba baturage bavuga ko bari barahawe ubutaka na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, kugira ngo bahingemo bibafashe kwiteza imbere. Icyakora, batangazwa no kubona ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwohereje abantu barandura imyaka yabo yari imaze gukura.
Kamana Eliezel ati “Kaminuza yadutije ubutaka itubwira ko tugomba kubuhingamo kandi ntibigeze batubwira ko tutemerewe guhingamo imyumbati. None bayiranduye, ibura igihe gito ngo yere. Byanteye agahinda kubona abantu barandura imyaka yaburaga igihe gito ngo yere bakayirandura batabanje kumenyesha nyirayo. Bagombaga kubanza kumenyesha. Nari nashoyemo amafaranga menshi; bagombaga kubanza kuyinyishyura iyo myaka bagiye kwangiza cyangwa bakareka ikera bagatwara ubutaka bwabo.”
Tumugire Jeanette ati “Icyadutunguye ni ukubona abantu baza kurandura imyaka yacu tutabwiwe impamvu. Twari twarashoye amafaranga menshi, none byose birangirika. Ubu bandanduriye imyumbati ni ibihombo.”
Izere Delphine ati “Twe twahinze babibona, ntawigeze atubwira ko bibujijwe. Barindiriye ko imyaka yenda kwera barayirandura. Ubu se iyo batubwira tukareka guhinga aho kugira ngo tubanze duhinge dushyiremo ibishoro? Bari batubwiye ngo duhinge ibyo dushaka. None tubonye imyumbati irandurwa byatuyobeye.”
Habimana Emmanuel ati “Niba hari imishinga kaminuza ishaka gukoreramo, twari twiteguye kubyumva. Ariko byari bikwiye ko badutegereza tukazasarura cyangwa bakatwishyura ibishoro byacu.”
Aba baturage bose basaba ko bahabwa ingurane y’imyaka yangijwe kuko bavuga ko bamaze gutakarizamo amafaranga menshi n’imbaraga.
Ku ruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, Dr. Jean Bosco Shema, umwe mu bayobozi bayo, avuga ko abahinzi batari bakwiye gutungurwa.
Ati “Ibyo twari twaravuganye n’abo baturage ni uko bagombaga guhinga imyaka yera vuba. Imyumbati imara igihe kinini mu butaka, bityo ntijyanye n’ibyo twari twemeranyijwe; ni yo mpamvu twayiranduye.”
Nubwo uyu muyobozi avuga ibi, abaturage bo bavuga ko koko bari barabanje kubwirwa guhinga imyaka yera vuba, ariko kubera ko iyo bahingaga yajyaga yonwa n’inyamaswa ziva mu ishyamba rya kaminuza, barabireka. Nyuma ngo ubuyobozi bwabahamagaye bubabwira ko bashobora guhinga ibyo bashaka, ari na yo mpamvu bahinze imyumbati kandi banayihinga ubuyobozi bwa kaminuza buhari ntibwababuza.
Ibi bituma aba baturage bavuga ko batunguwe cyane no kubona imyumbati yabo irandurwa nyamara yari igeze hafi yo kwera, bagasaba ko kaminuza yabitaho ikabishyura ibyangijwe.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








