Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya Bikiramariya, aho bavugaga ko babonaga ishusho y’uyu Mubyeyi n’umwana we Yezu mu giti. Gusa abo mu nzego bwite za Leta na Kiliziya Gatulika, barabishidikanyaho, bakabyita ibihuha.
Inkuru y’aya mabonekerwa yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ubwo abana babiri biga mu kigo cy’Ishuri cya Rwinzovu, bariho bakina umupira mu kibuga gihari, bakavuga ko babonye ishusho ya Bikiramariya na Yezu mu ipoto y’amashanyarazi no mu giti cy’inturusu kiri mu ishyamba.
Ibi byatumye imbaga ikubita iruzura, aho abaturage baturutse mu bice binyuranye muri aka Karere ka Musanze ndetse no mu bindi bice by’Igihugu, bazaga kureba iby’ayo mabonekerwa.
Abaturage bageze aha havugwa ko habaye amabonekerwa, bavuga ko biboneye Bikiramariya n’umwana we Yezu muri ibyo biti bibiri, aho bavuga ko batangiye kubabona neza kuri uyu wa Gatandatu.
Umwe ati “Nsanze Yezu na Bikiramariya, na Yozefu afashe inkoni, n’intumwa, Bikiramariya afashe umwana. Twabibonye.”
Undi na we yagize ati “Ndahageze ngeze ku ipoto y’amashanyarazi, mpasanze Yezu na Yozefu, bose bahari. Na we nk’umunyamakuru wabireba hariya ku giti.”
Uyu muturage we avuga ko na we yabanje gushidikanya avuga ko byaba ari abantu baba barabishushanyije, ariko ko uko yabibonye atari ko bimeze. Ati “Biriya ntabwo ari ibipiratano, ahubwo ni ibintu byiza, Imana yashatse ko biba.”

Aba baturage bavuga ko bishimiye ibi bita amabonekerwa ya Bikiramariya, bakavuga ko bigiye na bo kubazanira amahirwe muri aka gace ka Musanze.
Undi muturage ati “Twabyakiriye neza ko ari inkuru nziza natwe yageze iwacu nk’uko twajyaga kubireba i Kibeho, twajya tuza kubireba inaha bakatwubakira natwe tukagira urugo rutagatifu rwa Bikiramariya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko na we yageze aha bivugwa ko habereye amabonekerwa, ariko ko atari impamo. Ati “Ni igihuha, none se ko natwe twagezeyo. Ni inkuru itari ukuri.”
Uyu muyobozi avuga ko kubera ubwinshi bw’abaturage bari bageze hariya hantu kuko yahageze bamaze kugera mu gihumbi (1 000), inzego zafashe icyemezo cyo kujya kubacungira umutekano kugira ngo hatagira uhagirira ikibazo dore ko harimo n’abafite intege nke, nk’ababyeyi bakuze, ndetse n’abatwite.
Jean Bosco Nambaje, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo ibarizwamo aka gace kabereyemo ibi byiswe amabonekerwa, avuga ko bikwiye gushyirwamo ubushishozi kuko ubusanzwe atari buriya buryo Bikiramariya yigaragarizamo.
Ati “Bari kunyereka icyo giti ndetse n’ifoto nayibonye, njye mu bushishozi bwanjye, ibi bintu bisaba ubushishozi, kuko Bikiramariya hari uburyo yigaragaza, ntabwo yakwigarariza abantu ibihumbi bitanu icyarimwe, barimo abatemera n’abemera, nta butumwa yatanze.”
Padiri Nambaje avuga ko ubuyobozi bwa Paruwasi bwamaze kumenyeshya ubwa Diyoseze ya Ruhengeri kugira ngo ikore isesengura kuri ibi byiswe amabonekerwa, bukazatanga ibyarivuyemo mu bihe biri imbere.
Mu Rwanda hari mu hantu hacye ku Isi habereye amabonekerwa ya Bikiramariya, mu Karere ka Nyaguru i Kibeho hamaze guhabwa izina ryo ku Butaka Butagatifu.
Aha i Kibeho habereye amabonekerwa ku nshuro ya mbere mu 1981, yanaje kongera kuba mu 1982 kugeza mu 1989, akaza kwemezwa mu buryo bwa burundu na Kiliziya Gatulika ku Isi muri 2001 nyuma yuko hashyizweho amakomisiyo yagiye ayasesengura.

RADIOTV10







