Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

radiotv10by radiotv10
18/01/2026
in MU RWANDA
0
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya Bikiramariya, aho bavugaga ko babonaga ishusho y’uyu Mubyeyi n’umwana we Yezu mu giti. Gusa abo mu nzego bwite za Leta na Kiliziya Gatulika, barabishidikanyaho, bakabyita ibihuha.

Inkuru y’aya mabonekerwa yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ubwo abana babiri biga mu kigo cy’Ishuri cya Rwinzovu, bariho bakina umupira mu kibuga gihari, bakavuga ko babonye ishusho ya Bikiramariya na Yezu mu ipoto y’amashanyarazi no mu giti cy’inturusu kiri mu ishyamba.

Ibi byatumye imbaga ikubita iruzura, aho abaturage baturutse mu bice binyuranye muri aka Karere ka Musanze ndetse no mu bindi bice by’Igihugu, bazaga kureba iby’ayo mabonekerwa.

Abaturage bageze aha havugwa ko habaye amabonekerwa, bavuga ko biboneye Bikiramariya n’umwana we Yezu muri ibyo biti bibiri, aho bavuga ko batangiye kubabona neza kuri uyu wa Gatandatu.

Umwe ati “Nsanze Yezu na Bikiramariya, na Yozefu afashe inkoni, n’intumwa, Bikiramariya afashe umwana. Twabibonye.”

Undi na we yagize ati “Ndahageze ngeze ku ipoto y’amashanyarazi, mpasanze Yezu na Yozefu, bose bahari. Na we nk’umunyamakuru wabireba hariya ku giti.”

Uyu muturage we avuga ko na we yabanje gushidikanya avuga ko byaba ari abantu baba barabishushanyije, ariko ko uko yabibonye atari ko bimeze. Ati “Biriya ntabwo ari ibipiratano, ahubwo ni ibintu byiza, Imana yashatse ko biba.”

Abaturage bavuga ko babonaga Bikiramariya mu giti

Aba baturage bavuga ko bishimiye ibi bita amabonekerwa ya Bikiramariya, bakavuga ko bigiye na bo kubazanira amahirwe muri aka gace ka Musanze.

Undi muturage ati “Twabyakiriye neza ko ari inkuru nziza natwe yageze iwacu nk’uko twajyaga kubireba i Kibeho, twajya tuza kubireba inaha bakatwubakira natwe tukagira urugo rutagatifu rwa Bikiramariya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko na we yageze aha bivugwa ko habereye amabonekerwa, ariko ko atari impamo. Ati “Ni igihuha, none se ko natwe twagezeyo. Ni inkuru itari ukuri.”

Uyu muyobozi avuga ko kubera ubwinshi bw’abaturage bari bageze hariya hantu kuko yahageze bamaze kugera mu gihumbi (1 000), inzego zafashe icyemezo cyo kujya kubacungira umutekano kugira ngo hatagira uhagirira ikibazo dore ko harimo n’abafite intege nke, nk’ababyeyi bakuze, ndetse n’abatwite.

Jean Bosco Nambaje, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo ibarizwamo aka gace kabereyemo ibi byiswe amabonekerwa, avuga ko bikwiye gushyirwamo ubushishozi kuko ubusanzwe atari buriya buryo Bikiramariya yigaragarizamo.

Ati “Bari kunyereka icyo giti ndetse n’ifoto nayibonye, njye mu bushishozi bwanjye, ibi bintu bisaba ubushishozi, kuko Bikiramariya hari uburyo yigaragaza, ntabwo yakwigarariza abantu ibihumbi bitanu icyarimwe, barimo abatemera n’abemera, nta butumwa yatanze.”

Padiri Nambaje avuga ko ubuyobozi bwa Paruwasi bwamaze kumenyeshya ubwa Diyoseze ya Ruhengeri kugira ngo ikore isesengura kuri ibi byiswe amabonekerwa, bukazatanga ibyarivuyemo mu bihe biri imbere.

Mu Rwanda hari mu hantu hacye ku Isi habereye amabonekerwa ya Bikiramariya, mu Karere ka Nyaguru i Kibeho hamaze guhabwa izina ryo ku Butaka Butagatifu.

Aha i Kibeho habereye amabonekerwa ku nshuro ya mbere mu 1981, yanaje kongera kuba mu 1982 kugeza mu 1989, akaza kwemezwa mu buryo bwa burundu na Kiliziya Gatulika ku Isi muri 2001 nyuma yuko hashyizweho amakomisiyo yagiye ayasesengura.

I Musanze abaturage bari bakubise buzuye baje kureba ibi bise amabonekerwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 1 =

Previous Post

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Related Posts

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.