Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

radiotv10by radiotv10
24/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku mbuto n’ifumbire, n’ubundi bakibigura ku giciro kiri hejuru ku buryo basanga bakorera mu bihombo.

Aba baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko bishimira inkunga Leta ibagenera izwi nka “Nkunganire” kugira ngo bateze imbere ubuhinzi bwabo, gusa ngo iyo basuzumye umusaruro n’amafaranga bashoye mu buhinzi, akenshi basanga bakorera mu bihombo, nk’uko abo twasanze mu tugari twa Karambo na Nkomane babisobanura.

Tuzabana Noel ati “Inyongeramusaruro zarazamutse cyane. Dore ubu ikilo cy’ifumbire ni 1,000 Frw, icy’imbuto ni 1,200 Frw, ariko ugahinga wajya gusarura ugasanga wahombye, iterambere rikabura. Mperutse gushora ibihumbi 300 Frw, ngiye gusarura nkuramo 100 Frw.”

Niyimfasha Jean Bosco ati “Urumva gufata ifumbire iri ku 1,000 Frw, ukongeramo imiti, usanga abahinzi duhomba cyane. Kugura imbuto ku 1,200 Frw ugasarura ukagurisha kuri 400 cyangwa 500 Frw, usanga harimo ikinyuranyo kinini cyane, mbese ibihombo ni byinshi.”

Ibyo bihombo bagaragaza ko bituruka ku mbuto n’ifumbire kimwe n’imiti bakoresha mu buhinzi bwabo bihenze, bagasaba ko byakongerwamo indi nyunganizi kugira ngo babashe kubyigondera.

Tuzabana Noel ati “Nubwo harimo nkunganire, igiciro kiracyari hejuru. Icyifuzo ni uko bayongera igiciro kikagabanukaho kurushaho.”

Niyimfasha Jean Bosco ati “Imbogamizi dufite ni ifumbire n’imiti nka Dithane. Nubwo bagabanyijeho ku giciro, iyo byarushaho kudufasha byaba ari byiza.”

Icyakora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), Ishami rya Tamira, kigaragaza ko nkunganire ishyirwaho mu buryo bwasuzumwe neza, ariko ngo ikavangirwa na bamwe mu bacuruzi baba bashaka kunama ku bahinzi bigatuma bagura ku biciro birenze ibyo bererwa na Leta. Uretse ibyo, ngo ntibazabagwa amahoro kuko ubugenzuzi bukorwa bihoraho. Bwana Rwakayanga Léandre, uyobora RAB Station ya Tamira, arabisobanura.

Rwakayanga Léandre ati “Hari aho usanga abacuruzi bacuruza mu gitondo kare cyangwa nimugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro, ugasanga NPK yagombaga kugurishwa umuturage kuri 808 Frw akayimugurisha 1,000 Frw cyangwa 1,369 Frw hatarimo nkunganire ya Leta. Hari n’abahinzi banze kujya muri sisitemu, wenda kubera ko bafite amafaranga make, bityo bagashaka kugura ifumbire bakayigurishwa 100% kandi ibyo ntibyemewe kuko bifatwa nka forode. Ni yo mpamvu natwe duhora dukora ubugenzuzi, tukabaza umuhinzi niba abona serivisi nk’uko bikwiye. Iyo aduhaye amakuru ko hari uwamuhaye serivisi mbi cyangwa akamuhenda, turabikurikirana.”

Ubusanzwe ibiciro biriho nkunganire ku ifumbire ikoreshwa cyane n’abahinzi bo mu Karere ka Rubavu bigaragaza ko umuhinzi ayishyura ku mafaranga y’u Rwanda 808 Frw kuri NPK (17:17:17), 810 Frw kuri Urea na 932 Frw ku ifumbire ya DAP.

Aba baturage bavuga ko iyo bahingishije ifumbire babona umusaruro ufatika
Bakajyana ku isoko bakunguka

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Next Post

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.