Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku mbuto n’ifumbire, n’ubundi bakibigura ku giciro kiri hejuru ku buryo basanga bakorera mu bihombo.
Aba baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko bishimira inkunga Leta ibagenera izwi nka “Nkunganire” kugira ngo bateze imbere ubuhinzi bwabo, gusa ngo iyo basuzumye umusaruro n’amafaranga bashoye mu buhinzi, akenshi basanga bakorera mu bihombo, nk’uko abo twasanze mu tugari twa Karambo na Nkomane babisobanura.
Tuzabana Noel ati “Inyongeramusaruro zarazamutse cyane. Dore ubu ikilo cy’ifumbire ni 1,000 Frw, icy’imbuto ni 1,200 Frw, ariko ugahinga wajya gusarura ugasanga wahombye, iterambere rikabura. Mperutse gushora ibihumbi 300 Frw, ngiye gusarura nkuramo 100 Frw.”
Niyimfasha Jean Bosco ati “Urumva gufata ifumbire iri ku 1,000 Frw, ukongeramo imiti, usanga abahinzi duhomba cyane. Kugura imbuto ku 1,200 Frw ugasarura ukagurisha kuri 400 cyangwa 500 Frw, usanga harimo ikinyuranyo kinini cyane, mbese ibihombo ni byinshi.”
Ibyo bihombo bagaragaza ko bituruka ku mbuto n’ifumbire kimwe n’imiti bakoresha mu buhinzi bwabo bihenze, bagasaba ko byakongerwamo indi nyunganizi kugira ngo babashe kubyigondera.
Tuzabana Noel ati “Nubwo harimo nkunganire, igiciro kiracyari hejuru. Icyifuzo ni uko bayongera igiciro kikagabanukaho kurushaho.”
Niyimfasha Jean Bosco ati “Imbogamizi dufite ni ifumbire n’imiti nka Dithane. Nubwo bagabanyijeho ku giciro, iyo byarushaho kudufasha byaba ari byiza.”
Icyakora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), Ishami rya Tamira, kigaragaza ko nkunganire ishyirwaho mu buryo bwasuzumwe neza, ariko ngo ikavangirwa na bamwe mu bacuruzi baba bashaka kunama ku bahinzi bigatuma bagura ku biciro birenze ibyo bererwa na Leta. Uretse ibyo, ngo ntibazabagwa amahoro kuko ubugenzuzi bukorwa bihoraho. Bwana Rwakayanga Léandre, uyobora RAB Station ya Tamira, arabisobanura.
Rwakayanga Léandre ati “Hari aho usanga abacuruzi bacuruza mu gitondo kare cyangwa nimugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro, ugasanga NPK yagombaga kugurishwa umuturage kuri 808 Frw akayimugurisha 1,000 Frw cyangwa 1,369 Frw hatarimo nkunganire ya Leta. Hari n’abahinzi banze kujya muri sisitemu, wenda kubera ko bafite amafaranga make, bityo bagashaka kugura ifumbire bakayigurishwa 100% kandi ibyo ntibyemewe kuko bifatwa nka forode. Ni yo mpamvu natwe duhora dukora ubugenzuzi, tukabaza umuhinzi niba abona serivisi nk’uko bikwiye. Iyo aduhaye amakuru ko hari uwamuhaye serivisi mbi cyangwa akamuhenda, turabikurikirana.”
Ubusanzwe ibiciro biriho nkunganire ku ifumbire ikoreshwa cyane n’abahinzi bo mu Karere ka Rubavu bigaragaza ko umuhinzi ayishyura ku mafaranga y’u Rwanda 808 Frw kuri NPK (17:17:17), 810 Frw kuri Urea na 932 Frw ku ifumbire ya DAP.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









