Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi gitangazamakuru gikorera mu Rwanda.
Sylivanus Karemera, ni umwe mu bakozi 12 bari birukanywe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA mu kwezi k’Ugushyingo 2024.
Uyu wahoze ari Umwanditsi Mukuru (Chief Editor) wari umaze igihe adakora itangazamakuru, yagizwe Umuyobozi wa KT Radio, akazatangira inshingano ze tariki 01 Gashyantare 2026.
Ubuyobozi bwa Kigali Today ibarizwamo n’iyi Radio, mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama, bwatangaje ko “Bwishimiye gutangaza ishyirwaho rya Sylivanus Karemera nk’Umuyobozi Mushya wa KT Radio 96.7 FM.”

Ubuyobozi bw’iki Gitangazamakuru bukomeza bugira buti “Imyaka irenga 18 y’uburambe mu itangazamakuru ry’isakazamajwi n’amashusho, Karemera azanye ubuhanga bwe, mu guhanga ibiganiro, gukurura abadukurikira ndetse n’ubuhanga mu itumanaho.”
Ubuyobozi bwa Kigali Today, bugakomeza buvuga ko “Twishimiye kumwakira. Ku bw’imiyoborere ye, KT Radio izarushaho kugira imbaraga mu ruhare rwayo” mu biganiro binyuranye, birimo amakuru, ndetse n’imyidagaduro.
Sylivanus Karemera azwi cyane mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yakoreye imyaka irenga 10, byumwihariko mu ishami ry’amakuru, akaba anazwi mu biganiro by’ururimi rw’Ikiswahili.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ubwo mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru hakorwaga amavugurura, ni umwe mu bakozi 12 birukanywe, bari biganjemo abari mu myanya y’ubuyobozi.

RADIOTV10







