Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy’ibyumba bikonjesha umusaruro bidakora.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wangirika mu gihugu hose nyuma yo gusarurwa usaga 30 ku ijana, aho umwinshi muri wo uba ari imboga n’imbuto. Ni muri urwo rwego, hirya no hino mu gihugu hashyizwe ibyumba bikonjesha umusaruro bizwi nka cold rooms, bigamije gufasha abaturage kubika ibyo basaruye mu gihe bitarajyanwa ku masoko, bityo bigatuma bitangirika.
Raporo y’Umuvunyi yo mu mwaka wa 2024–2025 yagaragaje ko mu igenzura bakoze basanze hari ibyumba byagenewe gukonjesha umusaruro bidakora. Abadepite bagaragaje ko ibi bigira ingaruka mbi ndetse bigateza ibihombo Leta, kuko amafaranga yakoreshejwe mu kubaka ibyo bikorwa remezo aba yarapfuye ubusa.
Ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) bitabaga Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, basabwe gusobanura ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umuvunyi. Abadepite babajije iherezo ry’ibyumba bikonjesha umusaruro bidakora.
Depite Mukabalisa Germaine yagize ati “Bimaze kuvugwa kenshi, ngira ngo NAEB ihora ibazwa iki kibazo. Ese gahunda yo gushyiraho ibyumba bikonjesha hirya no hino yagiyeho nta nyigo? Kuko uko tubibona, niba byaragiye ahategereye umusaruro zikaba kure y’abaturage, ndetse zikaba n’aho ziri zidakenewemo, birumvikana ko zitazakoreshwa. Nagira ngo tumenye niba hari inyigo yakozwe mbere yo kubishyiraho.”
Yakomeje agira ati “Biratangaje kuba hashyirwa ibyumba bikonjesha ahantu hatari umusaruro uhagije, zikaba nyinshi. Turashaka kumenya icyerekezo iki kibazo gifite ku rwego rw’igihugu: izigifitiwe icyizere zikoreshwe, izitagifite icyo zimaze ntituzibare, abaturage bashakirwe ibindi bisubizo.”
Depite Mvano Nsabimana Etienne yagize ati: “Ntekereza ko ibi byumba bikonjesha biri mu nshingano za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Nagira ngo mbaze MINAGRI umwanzuro ifite kuri iki kibazo, cyane ko usanga bidakoreshwa icyo byagenewe.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi NAEB, Bizimana Claude, yasobanuye impamvu yatumye ibyo byumba bidakoreshwa.
Yagize ati “Aho dufitiye amakuru arambuye ni ahubatswe cold rooms mu bice byahujwe ubutaka; aho ni ho twabonye habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga. Ikindi cyagaragaye ni uko ibikonjeshwa bitandukanye bidakenera ubushyuhe bumwe: washyiramo urusenda, avoka, imiteja ugasanga ntibihura. Ubutaha tuzakora isesengura mbere yo kubaka, naho ibidakora hafatwe umwanzuro wo kubihagarika cyangwa izo nyubako zigakoreshwa ibindi.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na yo yemereye Abadepite ko igiye gushyira imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo cyagaragajwe na raporo y’Umuvunyi.
Dr. Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagize ati: “Nk’a Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, twiyemeje ko iki ari ikibazo tugomba gufata tukakigira icyacu, tugakorera inyigo ya buri cyumba gikonjesha aho kiri, tukanareba uko byahuzwa n’abafite ikibazo cy’umusaruro wangirika. Tubemereye ko tugiye kubikora vuba kugira ngo izi cold rooms zireke kubaho zidakoreshwa, zikore icyo zagenewe bityo abahinzi ntibazongere gutakaza umusaruro.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) kigaragaza ko kugeza ubu mu gihugu hose gihafite ibyumba bikonjesha umusaruro bigera kuri 48, bifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 5,324 ku munsi.


RADIOTV10










