Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi, haba mu buhinzi no mu buhahirane bwabahuzaga n’abo mu yindi Mirenge, cyangiritse bikabije, bagasaba ko hagira igikorwa.
Aba baturage bavuga ko nyuma yo kwangirika bikabije kw’iki gishanga, bahuye n’ibihombo bikomeye kuko cyari isoko y’amafaranga n’ibiribwa ku miryango myinshi.
Ntirenganya Sylvestre, umuturage wo mu Murenge wa Mukura, avuga ko iki gishanga cyamufashaga kubona umusaruro uhagije.
Ati: “Iki gishanga cyadufashaga guhinga imboga n’umuceri, tukabona amafaranga yo kwishyura ishuri ry’abana n’ibindi bikenerwa mu rugo. Ubu cyarangiritse, igice kinini cyatwawe n’isuri.”
Mukamana Chantal, umubyeyi utuye hafi y’iki gishanga, avuga ko n’ubuhahirane bwari bwarateye imbere bwahagaze.
Ati: “Hari abantu baturukaga mu yindi mirenge baza guhaha hano kubera umusaruro wabonekaga. Ubu nta bantu bakiza, nta buhinzi bukibaho, bityo ubukungu bwacu bwarahungabanye, ndetse n’ikiraro cyabahuzaga cyaragiye, ubu ntacyo kimaze.”
Undi muturage witwa Habimana Jean Pierre avuga ko gutunganya iki gishanga birenze ubushobozi bw’abaturage.
Ati: “Niba nta gikorwa gikorwa vuba, iki gishanga kizagenda gitwarwa buhoro buhoro. Kugisana biradusaba ubushobozi tudafite, ni yo mpamvu dusaba ubuyobozi kudufasha.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko hari gahunda yo kubanza kurwanya isuri ku misozi ikikije iki gishanga.
Ati: “Icy’ibanze ni ugufata ingamba zo kurwanya isuri ku misozi ikikije iki gishanga, hanyuma hakazashakwa ingengo y’imari kugira ngo nacyo gitunganywe neza.”
Aba baturage bavuga ko mu gihe iki gishanga kitakorwa, kizakomeza gutwarwa n’isuri bigatuma ubutaka n’imyaka yabo bikomeza kwangirika, bityo bakagira impungenge ku mibereho yabo n’ejo hazaza.




Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








