Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

radiotv10by radiotv10
27/01/2026
in MU RWANDA
0
Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi, haba mu buhinzi no mu buhahirane bwabahuzaga n’abo mu yindi Mirenge, cyangiritse bikabije, bagasaba ko hagira igikorwa.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo kwangirika bikabije kw’iki gishanga, bahuye n’ibihombo bikomeye kuko cyari isoko y’amafaranga n’ibiribwa ku miryango myinshi.

Ntirenganya Sylvestre, umuturage wo mu Murenge wa Mukura, avuga ko iki gishanga cyamufashaga kubona umusaruro uhagije.

Ati: “Iki gishanga cyadufashaga guhinga imboga n’umuceri, tukabona amafaranga yo kwishyura ishuri ry’abana n’ibindi bikenerwa mu rugo. Ubu cyarangiritse, igice kinini cyatwawe n’isuri.”

Mukamana Chantal, umubyeyi utuye hafi y’iki gishanga, avuga ko n’ubuhahirane bwari bwarateye imbere bwahagaze.

Ati: “Hari abantu baturukaga mu yindi mirenge baza guhaha hano kubera umusaruro wabonekaga. Ubu nta bantu bakiza, nta buhinzi bukibaho, bityo ubukungu bwacu bwarahungabanye, ndetse n’ikiraro cyabahuzaga cyaragiye, ubu ntacyo kimaze.”

Undi muturage witwa Habimana Jean Pierre avuga ko gutunganya iki gishanga birenze ubushobozi bw’abaturage.

Ati: “Niba nta gikorwa gikorwa vuba, iki gishanga kizagenda gitwarwa buhoro buhoro. Kugisana biradusaba ubushobozi tudafite, ni yo mpamvu dusaba ubuyobozi kudufasha.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko hari gahunda yo kubanza kurwanya isuri ku misozi ikikije iki gishanga.

Ati: “Icy’ibanze ni ugufata ingamba zo kurwanya isuri ku misozi ikikije iki gishanga, hanyuma hakazashakwa ingengo y’imari kugira ngo nacyo gitunganywe neza.”

Aba baturage bavuga ko mu gihe iki gishanga kitakorwa, kizakomeza gutwarwa n’isuri bigatuma ubutaka n’imyaka yabo bikomeza kwangirika, bityo bakagira impungenge ku mibereho yabo n’ejo hazaza.

Iki gishanga cyarangiritse bikabije
Bavuga ko cyari kibafatiye runini
None imibereho yabo yajemo ibibazo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − four =

Previous Post

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

Next Post

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

by radiotv10
27/01/2026
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted international philanthropists Bill and Joyce Cummings, along with key actors in...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y'uko gihagaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.