Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

radiotv10by radiotv10
25/01/2026
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita umugore we Nyirandayisenga Chantal ijoro ryose kugeza ashizemo umwuka amuziza ko ku munsi w’ejo yatije isuka iwabo ntibyakirwe neza n’uyu mugabo we.

Byabereye mu mudugudu wa Muhora mu ijoro  ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru, ubwo uyu mugabo yabazaga umugore we impamvu yatije isuka ye agatangira kumukubita abanje gukingirana abana ngo batabibona.

Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru ni bwo abana babiri bari bafitanye ise yari yakingiraniye mu cyumba babyutse bakabura ubakingurira umwe agakanyura mu idirishya agakingurira mwene nyina bareba mu gikoni bakabona nyina yapfuye akaba ari bwo bajya gutabaza.

Uwitwa Musabyimana Jean de Dieu wahaye amakuru Radio&Tv10 ati “Abana ni bo batubwiye ko ngo hari isuka yari yatije kwa sebukwe (iwabo w’umugore) ngo yamubajije impamvu yatanze iyo suka, umugabo abwira abana ngo bajye kuryama, atangira kumukubita cyane abana babyumva ariko ngo bari bagize ubwoba”.

Uyu muturage wageze aho umurambo wa Nyirandayisenga Chantal wasanzwe yavuze ko basanze bigaragara ko yakubitswe ku gice cy’umutwe, ati “Ubona ko yavuye amaraso mu kanwa no mu matwi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel wemeje amakuru y’uru rupfu yavuze ko bashingiye ku bimenyetso basanze mu nzu bakeka ko uyu mugore yaba yishwe n’umugabo we wahise atoroka.

Ati “Birakekwa ko umugabo we ari we waba yamwishe kuko yaburiwe irengero kugera n’iyi saha. Twasanze umurambo uri mu gikoni binagaragara ko baraye barwanye kuko ibintu byo mu nzu bisa nk’ibyamenaguritse, ibyo mu gikoni byo guteka nabyo byamenetse”.

Ubuyobozi bw’ummurenge wa Nkungu buvuga ko uru rugo rwari rubanye mu makimbirane adakabije cyane nko mu myaka itatu ishize, kuko bwo ngo byigeze kugera aho uyu mugore agerageza kwiyahura anyoye imiti yica nabwo bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugabo.

Gitifu Habimana ati “Mu myaka nk’itatu ishize  umugore ngo yigeze kunywa umuti wa simicombe yiyahura kubera amakimbirane, ariko hari hashize amezi nk’atandatu nta makimbirane ari muri uru rugo”.

Sindayiheba Jean de Dieu wahise atoroka yahise atangira gushakishwa n’inzego z’umutekano mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha narwo watangiye akazi k’iperereza kuri uru rupfu.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 4 =

Previous Post

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Related Posts

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
25/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.