Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine), kandi ko ntacyo kimushakaho, ahubwo ko gishaka umugabo we.
Kuva mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, General Muhoozi Kainerugaba na Bobi Wine bakomeje guterana amagambo, aho uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ashinja umuhungu wa Museveni kumugirira nabi.
Byageze n’aho Muhoozi avuga ko nafata Bobi Wine, icyo azabanza kumukorera ari ukumuca ubugabo bwe, ibintu bitashimishije umugore w’uyu munyapolitiki, Barbara Itungo.
Mu butumwa bwo kumusubiza, uyu mugore wa Bobi Wine, yari yagize ati “Umugaba Mukuru w’Ingabo akaba n’umuhungu wa Museveni yavuze ko ashaka ubugabo bw’umugabo wanjye. Muhoozi afite ubugabo bwe kuki akeneye ubw’umugabo wanjye?”
Umugore wa Bobi Wine kandi aherutse gutangaza ko nyuma y’ariya matora, urugo rwabo rwatewe n’abasirikare, bakarugota ndetse bakamukubita nyuma yo kwanga gutanga password ya Telefone ye.
General Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa yanyujije kuri X mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yanamaganye aya makuru avuga ko igisirikare cye cyakubise uyu mugore wa Bobi Wine.
Yagize ati “Abasirikare banjye ntibigeze bakubita Barbie…Umugore wa Kabobi [izina akoresha avuga Bobi Wine]. Mbere na mbere ntabwo tujya dukubita abagore. Ntabwo bari mu bo dufatira umwanya wacu. Turi gushakisha umugabo w’ikigwari we.”
Mu bihe binyuranye Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, akunze guterana amagambo na Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda.
Umunyapolitiki Bobi Wine, ni umwe mu bafite abamukurikira benshi muri Uganda, dore ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba, yaje akurikira Museveni mu majwi, aho yagize 24,7% mu gihe Museveni yagize 71,6%.


RADIOTV10










