Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa Repubulika, yahererekanyije ububasha bw’inshingano na Col Dan Gatsinzi wamusimbuye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mutarama 2026 nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Ubuyobozi bukuru bwa RDF bwagize buti “Uyu munsi, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha aho Brigadier General Godfrey Gasana yashyikirije ku mugaragaro Col Dan Gatsinzi inshingano z’Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.”
Iki gikorwa kibaye nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ahaye aba bombi inshingano.
Brigadier General Godfrey Gasana yagizwe Umupilote wa Perezida, inshingano azafatanya no kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira mu Kirere.
Uyu musirikare usanzwe ari inzobere mu bijyanye no gutwara indege, yari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere kuva muri 2020.
Brigadier General Godfrey Gasana na Col Dan Gatsinzi wamusimbuye kuri izi nshingano, bahawe izi nshingano nshya mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bushyize hanze itangazo ry’izi nshingano bahawe.


RADIOTV10







