Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe, rigaragaza n’impamvu.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mutarama 2026, rifite umutwe ugira uti “Alliance Fleuve Congo/Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) ntizava mu gace na kamwe mu byo yabohoje.”
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, iri Huriro ritangira rigaragaza ko ibice byabohowe, ubu bitembamo amahoro.
Riti “Abantu baho bakora ibikorwa byabo amasaha 24 ku kuri 24, serivisi nziza za leta zaragarutse, kandi ubukungu bwaho buri kugenda butera imbere, cyane cyane bitewe n’umusaruro mwinshi w’ubuhinzi, byatumye ibiciro by’ibiribwa bigabanuka cyane ku masoko.”
Yakomeje agaragaza kandi ko n’ibindi bikorwa bigenda bisubira ku murongo, “nk’amashuri akora neza amazi meza n’amashanyarazi bikomeza kuboneka kandi nta nkomyi, kandi imibereho y’abaturage ikomeje kuba myiza.”
Yakomeje agira ati “AFC/M23 ntizigera yemerera umuntu uwo ari we wese, ndetse n’ubutegetsi bwa Kinshasa, guhungabanya amahoro n’ituze byo mu bice twabohoye. Ishimangira cyane kandi idashidikanya ko yiyemeje kurengera no kurinda abaturage b’abasivili aho batotezwa, bakorerwa ibikorwa, cyangwa bakorerwa urugomo n’ubutegetsi bubi bw’abagizi ba nabi i Kinshasa.”
Kanyuka kandi yagarutse ku itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cya Congo (FARDC) ryagiye hanze mu cyumweru gishize, cyatangaje ko iri Huriro rya AFC/M23 ari ryo riri inyuma y’ibibazo bikomeje kugaragara mu gace ryarekuye, avuga ko ari ikinyoma kimakajwe n’ubutegetsi bwa Congo.
Ati “Itangazo rya FARDC, riri mu migambi y’uburiganya, no kuyobya rubanda byimakajwe n’ubutegetsi budashoboye bwa Kinshasa, buzwiho ubuhanga mu guhimba amakuru y’ibinyoma kugira ngo buhishe amakosa yabwo ya gisirikare, politiki, n’ibikorwa by’ubutabazi.”
Kanyuka yavuze ko iri Huriro ryarekuye uriya Mujyi wa Uvira tariki 17 Mutarama 2026, ku manywa y’ihangu, kandi ku bushake, rigamije gutanga amahirwe ku gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.
Yavuze ko abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri Uvira, abaturage bareba ndetse n’itangazamakuru yaba iry’imbere mu Gihugu na mpuzamahanga.
Nanone kandi iri Huriro ryarekuye uriya mujyi, amahoro ahinda, insengero zigihari, inzu z’abaturage zimeze neza, ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi by’abanyamulenge bimeze neza, ariko aho FARDC na Wazalendo bawinjiriyemo, ibintu bikaba bibi.
Ati “Mu gihe hari hategerejwe ko hoherezwa ingabo zidafite aho zibogamiye, nk’uko byasabwe na AFC/M23, ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyizeho ingabo zabwo, kuva icyo gihe zikaba ari zo zagize uruhare mu ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu.”
Avuga kandi ko ihuzanzira rya Internet ryakoraga neza ubwo iri Huriro ryari rikiri muri uriya mujyi, ariko aho riwuviriyemo, rikurwaho n’ubutegetsi bwa Congo, kugira ngo hatajya hanze amarorerwa bwariho bukorera abaturage.
Ati “Birababaje cyane kandi biteye isoni kubona ubutegetsi bwa Kinshasa bwishimira kwinjira muri Uvira, mu gihe ibi byashobotse gusa kubera ubushake bwa AFC/M23 bwo kuharekura, mu buryo bunoze, kandi buzira umuze, byakozwe mu mwuka wo guhumuriza no gushaka amahoro bivuye ku mutima.”
Ihuriro AFC/M23 ryaboneyeho gusaba umuryango mpuzamahanga gukurikirana ibikorwa bibi biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, birimo kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano ndetse n’ibindi bukomeje gukora birimo gukoresha abacancuro b’abanyamahanga.
RADIOTV10










