Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

radiotv10by radiotv10
28/01/2026
in AMAHANGA
0
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare mu mpfu z’abantu barenga 420 kubera inyigisho ze z’ubuyobe abasaba kutagira icyo barya ngo bazahure na Yesu, yongeye kuvugwaho impfu z’abandi 52 bapfuye nyuma na bwo kubera inyigisho ze.

Uyu Mupasiteri wayoboraga Itorero Good News International, yatawe muri yombi mu 2023 nyuma yuko hatahuwe imirambo y’abantu 429, barimo n’abana, yabonetse mu mva rusange mu ishyamba rya Shakahola riri ahantu hitaruye ingo.

Arafunzwe kuva yatabwa muri yombi, ariko kandi hasohotse amakuru avuga ko ashinjwa kugira uruhare mu mpfu z’abandi bantu 52 bitabye Imana kubera inyigisho ze yatanze mu nyandiko ari muri Gereza.

Ibiro by’Ubushinjacyaha muri Kenya, mu itangazo biherutse gusohora, byatangaje ko byakiriye uruhushya bwemerera uru rwego “gushinja ku mugaragaro umuyobozi w’Itorero rya Good News International, Paul Nthenge Mackenzie, n’abo baregwa hamwe urupfu rw’abantu 52 basanzwe mu rugo rwa Binzaro mu Karere ka Kilifi.”

Mackenzie “Yakekwagaho kuba ari we wateguye” ibikorwa byavuyemo gupfa kwa bariya bantu kandi yakoresheje “inyigisho zikomeye n’ingamba zihujwe kugira ngo akurure abitabye Imana” mu gace kitaruye, nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha.

Ibiro by’Ubushinjacyaha bikomeza bigira biti “Abakora iperereza batahuye inyandiko zanditse mu byumba bya gereza [byari bifitwe na Mackenzie], bivugwa ko zigaragaza ibikorwa byakozwe hakoreshejwe telefoni zigendanwa.”

Mackenzie n’abandi bazashinjwa ibyaha bitandukanye, birimo gukwirakwiza ibikorwa by’ubutagondwa, “gushishikariza ibikorwa by’iterabwoba”, n’ubwicanyi buherutse gukorwa, hiyongereyeho ibirego bya mbere bijyanye n’imva rusange zavumbuwe mu ishyamba rya Shakahola.

Umwaka ushize, imirambo igera kuri 34 n’ibice birenga 100 by’imibiri byavumbuwe n’abakoraga iperereza i Binzaro, mu bilometero 30 uvuye i Shakahola ku nkombe y’inyanja y’u Buhindi. Ibi nibyo byatumye habaho ibirego biheruka.

Bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri umwe mu baregwa hamwe na Mackenzie akaba n’uwahoze ari umuyobozi w’umutekano muri Shakahola, Enos Amanya Ngala, yemeye ibyaha ashinjwa bijyanye n’urupfu rw’abana 191 babonetse mu mva rusange za mbere.

Abarokotse bavuga ko abana bagombaga kuba aba mbere mu kwiyicisha inzara, nk’uko itegeko ryari ryatanzwe na Mackenzie ribivuga. Hanyuma hagakurikiraho abatarashaka, abagore, abagabo, ndetse n’abayobozi b’itorero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + eight =

Previous Post

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Next Post

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.