Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya inzu zabo zo mu gace kazwi nk’umujyi ureremba ku mazi, munini kurusha indi muri Afurika, utuwe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Lagos, bufatanyije n’inzego z’umutekano, bumaze iminsi busenya amazu mu gace ka Makoko, gaherereye ku nkombe z’umujyi mukuru w’ubucuruzi. Bavuga ko abaturage bubatse amazu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi adatujuje ubuziranenge, cyane cyane ko ari inzu z’ibiti zubatswe hejuru y’amazi.
Kuri uyu wa Gatatu, abaturage barenga 1,000 n’imiryango yabo yibasiwe n’isenywa ry’aya mazu bakoze imyigaragambyo berekeza ku Nteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Lagos, bagaragaza uburakari bwatewe no gusenyerwa amazu yabo. Ibi byatumye Guverineri w’Intara ya Lagos asaba aba baturage kureka imyigaragambyo bagahitamo inzira y’ibiganiro ku cyakurikira.
Aka gace ka Makoko, kari ku nkengero z’umujyi wa Lagos, kari gasanzwe gatuwe n’ibihumbi by’Abanya-Nigeria, benshi muri bo bakora umwuga w’uburobyo, kuva mu myaka isaga 100 ishize.
Nta mibare yemewe igaragaza umubare nyawo w’abahatuye, ariko imiryango itari iya Leta ivuga ko ubarirwa hagati y’abaturage ibihumbi 80 n’ibihumbi 200.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10









