Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, birimo guhagarika umutoza wa Senegal imikino itanu kubera kurogoya uriya mukino.
Ibihano byashyizwe hanze n’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF, birimo ibyafatiwe ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal (FSF/ Fédération Sénégalaise de Football), n’iryo muri Maroc (FRMF/ Fédération Royale Marocaine de Football), ndetse na bamwe mu bakinnyi ndetse n’umutoza wa Senegal.
Ku ruhande rwa Senegal, Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Pape Bouna Thiaw, yahagaritse imikino itanu yemewe ya CAF kubera imyitwarire ye idahwitse inyuranyije n’amahame agenga imyitwarire ya CAF, kuko yatumye uriya mukino wa nyuma uhagarara bitari ngombwa. Uyu mutoza kandi yanaciwe amande y’ibihumbi 100 USD.
Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu ya Senegal, Iliman Cheikh Baroy Ndiaye na Ismaila Sarr, bahagaritswe imikino ibiri kubera imyitwarire yabo idahwitse bagaragaje ku musifuzi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal kandi na ryo ryaciwe amande y’ibihumbi 300 USD kubera imyitwarire idahwitse y’abafana ba kuriya Gihugu inyuranyije n’amahame ya CAF agenga imikinire myiza n’ubunyangamugayo.
Iri shyirahamwe kandi ryaciwe andi mande y’ibihumbi 300 USD kubera imyitwarire mibi y’abakinnyi n’abakozi ba tekiniki binyuranyije n’amahame ya CAF agenga imikinire myiza, ubudahemuka n’ubunyangamugayo, ndetse icibwa n’andi mande y’ibihumbi 15 USD kubera imyitwarire mibi y’ikipe yayo y’Igihugu, bitewe n’uko abakinnyi bayo batanu batahawe amabwiriza.
Naho ku ruhande rwa Maroc, Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF kahagaritse imikino ibiri umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi usanzwe ari na Kapiteni wayo.
Iyi mikino ibiri, umwe uzajya ubarwa mu mwaka umweuhereye igihe iki cyemezo cyafatiwe, kubera imyitwarire ye idahwitse.
Aka kanama kandi kanahagaritse umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Maroc, Ismaël Saibari imikino itatu yemewe ya CAF kubera imyitwarire ye idahwitse. Ismaël Saibari kandi yanahanishijwe amande y’ibihumbi 100 USD.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc na ryo ryaciwe amande ari mu byiciro binyuranye, arimo ibihumbi 200 USD, kubera imyitwarire idahwitse y’abafana b’umupira w’amaguru bari muri sitade, ndetse n’andi mande y’Ibihumbi 100 USD kubera imyitwarire idahwitse y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu n’abakozi ba tekiniki, binjiye mu gace k’isuzuma rya VAR bakabangamira akazi k’umusifuzi.
RADIOTV10










