• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

radiotv10by radiotv10
29/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, birimo guhagarika umutoza wa Senegal imikino itanu kubera kurogoya uriya mukino.

Ibihano byashyizwe hanze n’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF, birimo ibyafatiwe ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal (FSF/ Fédération Sénégalaise de Football), n’iryo muri Maroc (FRMF/ Fédération Royale Marocaine de Football), ndetse na bamwe mu bakinnyi ndetse n’umutoza wa Senegal.

Ku ruhande rwa Senegal, Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Pape Bouna Thiaw, yahagaritse imikino itanu yemewe ya CAF kubera imyitwarire ye idahwitse inyuranyije n’amahame agenga imyitwarire ya CAF, kuko yatumye uriya mukino wa nyuma uhagarara bitari ngombwa. Uyu mutoza kandi yanaciwe amande y’ibihumbi 100 USD.

Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu ya Senegal, Iliman Cheikh Baroy Ndiaye na Ismaila Sarr, bahagaritswe imikino ibiri kubera imyitwarire yabo idahwitse bagaragaje ku musifuzi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal kandi na ryo ryaciwe amande y’ibihumbi 300 USD kubera imyitwarire idahwitse y’abafana ba kuriya Gihugu inyuranyije n’amahame ya CAF agenga imikinire myiza n’ubunyangamugayo.

Iri shyirahamwe kandi ryaciwe andi mande y’ibihumbi 300 USD kubera imyitwarire mibi y’abakinnyi n’abakozi ba tekiniki binyuranyije n’amahame ya CAF agenga imikinire myiza, ubudahemuka n’ubunyangamugayo, ndetse icibwa n’andi mande y’ibihumbi 15 USD kubera imyitwarire mibi y’ikipe yayo y’Igihugu, bitewe n’uko abakinnyi bayo batanu batahawe amabwiriza.

Naho ku ruhande rwa Maroc, Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF kahagaritse imikino ibiri umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi usanzwe ari na Kapiteni wayo.

Iyi mikino ibiri, umwe uzajya ubarwa mu mwaka umweuhereye igihe iki cyemezo cyafatiwe, kubera imyitwarire ye idahwitse.

Aka kanama kandi kanahagaritse umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Maroc, Ismaël Saibari imikino itatu yemewe ya CAF kubera imyitwarire ye idahwitse. Ismaël Saibari kandi yanahanishijwe amande y’ibihumbi 100 USD.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc na ryo ryaciwe amande ari mu byiciro binyuranye, arimo ibihumbi 200 USD, kubera imyitwarire idahwitse y’abafana b’umupira w’amaguru bari muri sitade, ndetse n’andi mande y’Ibihumbi 100 USD kubera imyitwarire idahwitse y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu n’abakozi ba tekiniki, binjiye mu gace k’isuzuma rya VAR bakabangamira akazi k’umusifuzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + eleven =

Previous Post

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Next Post

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.